Undi Mzalendo basanze aho yaguye ku Bwegera, muri Groupement ya ka Kamba, Chefferie ya Barundi, ariyo isigaye yitwa Cheferie ya Plaine Dela Ruzizi, muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Nk’uko byavuzwe, aha ku Bwegera, habyukiye agahenge kamahoro, nyuma y’imirwano yarimaze iminsi ibiri(2), ihuza Wazalendo na Barundi. N’imirwano yabaye kuri uyu wokuwa Gatandatu, tariki 04/11/2023 no ku Cyumweru. Ay’amakuru ahamya ko barwanye bakoresheje intwaro za Gakondo (Inkoni, Amacyumu, imipanga n’Amabuye), n’imbunda zarakoreshejwe bitari cane.
Iriya mirwano iva kugasuzuguro hagati ya Wazalendo na Barundi. Gusa ngo ingabo za RDC nazo zabigizemo uruhare kugira ngo iyo mirwano yongere kwaduka mugihe ayomoko abiri yari aheruka guhangana mu mwaka ushize w’2022.
Amakuru yokuri uyu wa Mbere, tariki 06/11/2023, avuga ko kuva igihe cy’isaha za mugitondo kugeza ubu isaha zigicamunsi, n’uko uko guhangana bitongeye nk’uko byabaye ejo hashize. Uwo Mzalendo batoraguye umurambo we basanze avuka mugace ka Gitemesho, munkengero za Bwegera.
Ingabo za RDC, zo zaraye zikora patrol muri utu duce twa Bwegera, naho Abaturage benshi bo m’ubwoko bwa Bapfulero bamaze guhungira kure mugihe Abanyamulenge bo bari bahungiye hamwe, kurusengero rwa CADC (kadeza). Kuri ubu benshi Mubanyamulenge bamaze guhunguka.
Hakaba hari n’Abagabo babiri, ba Banyamulenge,bakomerekejwe na Wazalendo, byavuzwe ko bazize ubwoko bwabo ndetse na Chef w’umurundi, yarakomeretse bikabije akubiswe na Wazalendo.
Kuri uyu wo ku Cyumweru, tariki 05/11/2023, hatoraguwe indi mirambo myinshi ya Wazalendo imyinshi muriyo mirambo yagaragaye ko yishwe n’inkoni n’Amabuye.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.