Abarundi bakabakaba mirongwitanu nababiri( 52), birukanwe k’ubutaka bw’u Rwanda. N’ibyabaye kuri uyu wa Kane ushize aho byavuzwe ko bari binjiye mu gihugu c’u Rwanda, mu buryo butemewe n’amategeko, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi k’uruhande rw’u Rwanda bavuga ko aba bahabaga nta byangombwa bafite. Abenshi muri bo ni abahoze ari impunzi bari batashe bava mu nkambi ya Mahama iherereye mu burasirazuba bw’u Rwanda.
Mu makuru aturuka mu nzego z’ubutegetsi mu Ntara ya Kirundo (mu majyaruguru y’u Burundi) avugako abagizweho nizongaruka ko bakomoka muri komini ya Busoni (46), Bugabira (2), Giteranyi (3) zo mu Ntara ya Muyinga (mu majyaruguru y’iburasirazuba) n’umwe uvuga ko akomoka mu ntara ya Cibitoke (amajyaruguru y’uburengerazuba). Uyu avuga ko atazi neza komini yavukiyemo.
Urubuga rwa Sosmediaburundi, rwatangaje ko uyu mugabo uvugwa ko atazi Komine avukamo ngo nyina ni Umunyarwandakazi mu gihe ise ari Umurundi.
Ubuyobozi bwa Komini ya Busoni, bwakiriye aba bantu, butangaza ko bose bamaze kujyanwa mu mavillage bakomokamo uretse uwo muri Cibitoke, “kubera ko atakicyibuka aho yavukiye”.
Ubuyobozi bwa komini ya Busoni buvuga ko bufatanya neza n’u Rwanda mu guhana abantu badafite uburenganzira bwo gutura ku ruhande rumwe cyangwa urundi.
Abenshi mu birukanwe bavuga ko baje mu Rwanda baje gushaka akazi.
Umwe muri bo yagize ati: “Hariya, twunguka byinshi ugereranije no mu Burundi. Nk’urugero, umukozi wo murima yinjiza amafaranga ibihumbi bibiri y’u Rwanda ku munsi. Ni inshuro zirenga zibiri z’agaciro k’ifaranga ry’u Burundi, ”
Barasaba ko hashirwaho guichet imwe ku mupaka kugira ngo yorohereze urujya n’uruza hagati y’u Burundi n’u Rwanda, nk’uko bimeze mu Ntara ya Ngozi na Muyinga.
Iyi nkuru yibutsa ko benshi mu batahutse ari abahoze ari impunzi zavuye mu nkambi ya Mahama mu Rwanda bari baratashe n’ubundi bongera kugaruka kubera ubuzima bugoranye mugihugu c’u Burundi.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.