Brigadier General Eddy Kapend, wahoze mubyegera bya Mzee Kabila, akaba yari yaranahamijwe kwica Laurent-Desiré Kabila mu mwaka w’2001, gusa yaje kubabarirwa muri uwo mwaka w’ 2021, yatsimbuye, Gen Gihanga Mutara Smith wari umuyobozi w’akarere ka 22 k’igisirikare, muri Repubulika ya demokarasi ya Congo kari mu ntara ya Haut-Katanga.
Iyi mpinduka yabaye mw’ijoro ryo kuri uyu wa Kane, tariki 19/10/2023, nyuma y’aho Perezida Félix Tshisekedi asubije Kapend mu gisirikare akanamuzamura mu ntera, amuvanye ku ipeti rya Colonel yari afite kuva ku butegetsi bwa Laurent Kabila, ubwo yari ashinzwe umutekano we wihariye.
Major Gen Gihanga yaherukaga gutabwa muri yombi tariki ya 23/06/2023, aho yakekwagaho uruhare mu bujura bw’amabuye y’agaciro y’umuringa yabarirwaga muri toni 120, yari ay’ikigo TFM gikorera ubucukuzi muri Lubumbashi.
Uyu musirikare yaje kurekurwa mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Cumi (10), nyuma y’aho iperereza ryakorwaga n’igisirikare ryabuze ibimenyetso bihamya ko yaba afite uruhare muri ubu bujura bw’amabuye y’agaciro.
Nyuma yo gufungurwa uyu musirikare Major Gen Gihanga nta kigaragaza ko yasubiye mu nshingano yo kuyobora akarere ka 22 k’igisirikare, kugeza ubwo asimbujwe uyu Gen Kapend.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.