Umuvugizi w’igihugu ca Repubulika ya Demokarasi ya Congo, akaba na Minisitiri w’itumanaho, yashimye imitwe yitwaje imbunda igize ihuriro rya Wazalendo, asaba n’urundi rubyiruko kubaba hafi maze bakiyunga na Wazalendo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuriki Cyumweru tariki 8/10/2023, Muyaya yavuze ko Wazalendo ikomeje kurinda ubusugire bw’igihugu ngo Kandi ika rwanya umutwe witwaje intwaro wa M23, bityo ko idakwiye kwitwa ihuriro ry’imitwe y’abagizi ba nabi.
Yagize ati: “Mu gihe abavandimwe bacu barinda ubutaka bwacu, ntabwo wabita imitwe y’abagizi ba nabi. Ni ngombwa kumenya ko ibice bakoreramo operasiyo byafashwe. Bigendanye n’umurongo watangiwe i Luanda mukwezi kwa cumi nakumwe (11) 2022, guverinoma iracyubahiriza ihagarikwa ry’imirwano.”
Muyaya yakomeje ahamagarira abandi kwiyunga kuri Wazalendo, ati: “Leta ya Congo iri gukurikiranira hafi ibiri kuba. Hashizweho uburyo bwo kugenzura abantu bifuza kujya mu nkeragutabara z’igisirikare.”
Uruhande rwa M23 ruravuga ko ruhanganye n’ingabo za RDC zifatanyije na Wazalendo, FDLR n’abacancuro, n’ubwo Muyaya we avuga ko nta ruhare Leta ifite muri iyi mirwano yatangiranye n’uku kwezi kwa Cyumi.
Muyaya asingije Wazalendo mu gihe abarwanyi b’iri huriro bavugwaho kwitwara nabi ku rugamba, nk’aho baherutse gutwika amazu menshi ku musozi wa Nturo muri Kilolirwe bavuga ko yari acumbitsemo abarwanyi ba M23, ariko ku rundi ruhande bikavugwa ko yari ay’abaturage b’Abatutsi.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.