Geneneral Numbi John, wigezeho kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetse n’Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’icyo gihugu, y’umvikanye abwira umukuru w’igihugu ca RDC, Félix Tshisekedi ko uko yahawe ubutegetsi ari na ko ashobora kubwamburwa.
Uyu wahoze ari umutegetsi muri Congo Kinshasa, Gen John Numbi yarasanzwe ari umwizerwa wa Joseph Kabila wahoze ayobora iki gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, Numbi, kuva mu mwaka wa 2021 aba mu buhungiro. Amakuru avuga ko yaba yarahungiye i Harare muri Zimbabwe.
Leta ya Kinshasa imaze igihe imuhigisha uruhindu, kubera uruhare akekwaho kugira mu rupfu rw’impirimbanyi Floribert Chebeya.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07/10/2023, ni bwo Gen John Numbi wari umaze igihe acecetse yagejeje ijambo ku banye-Congo, mu butumwa yatanze mu buryo bw’amashusho.
Mu ijambo rye yagarutse ku makuru amaze igihe avugwa ko muri 2018 Félix Tshisekedi yagizwe Perezida wa RDC biciye mu bwumvikane yagiranye na Joseph Kabila yasimbuye.
N’ubwo bivugwa ko Tshisekedi atari yigeze atsinda aya matora ko ahubwo Martin Fayulu kwariwe wari wayatsinze, ni bwo bwa mbere muri Congo Kinshasa hari habayeho ihererekanya ry’ubutegetsi mu mahoro.
Gen Numbi avuga ko ikibabaje ari uko amasezerano yose Tshisekedi yagiranye n’uruhande rwa Kabila ya yasheshe, ahubwo agahitamo “gusenya igihugu.”
Yavuze ko “ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi bwaranzwe n’imico mibi ndetse n’ibikorwa bibi”, by’umwihariko “ruswa ishingiye ku nzego, itonesha rikabije, gusahura umutungo w’igihugu, ubwicanyi bushingiye kuri Politiki ndetse no gukorera ibyaha bya Leta muri Katanga no mu burasirazuba bw’igihugu.”
Yunzemo ko kuri ubu Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetse n’inzego z’umutekano z’iki gihugu “zaciwe intege n’itonesha”, ikindi RDC ikaba ikomeje kurangwamo ibikorwa byurugomo bibuza uburenganzira bwa muntu.
Ku bwa Gen Numbi, “Tshisekedi yatakaje ubuzimagatozi bwose ubwo yihakanaga amasezerano yamwemereye kugera ku butegetsi. Uyu munsi Tshisekedi ameze nk’umuntu w’injiji ukinira n’umuriro mu bubiko bw’amasasu.”
Mu kwezi kwa 12 uyu mwaka ni bwo abanye-Congo bazongera gutora Umukuru w’Igihugu.
Ni amatora Perezida Félix Antoine Tshisekedi yemeje ko aziyamamazamo, ndetse kuri uyu wa Gatandatu yashyikirije Komisiyo y’amatora (CENI) kandidatire ye.
Gen Numbi avuga ko icyo Tshisekedi ashyize imbere ari ugushora Congo mu mvururu, gusa amuburira ko mu gihe yaba yibeshe akaziteza bishobora kuzamugwa nabi.
Yagize ati: “Uko twamuhaye ubutegetsi ni ko dufite ubushobozi bwo kubumwambura.”
Yunzemo ati: “Tshisekedi agomba kuvanamo ake karenge ku bw’inyungu z’igihugu. Nakomeza gutsimbarara, agakomeza gukinisha ikiremwa muntu no kuniga abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ndamumenyeshe ko uwakoze igikoko ari we wenyine ushobora no kugisenya.”
Gen John Numbi by’umwihariko yahamagariye Igisirikare cya RDC ndetse na Polisi y’iki gihugu “kutumvira ikibi”, mu rwego rwo guhangana n’akaga katewe na perezida Félix Tshisekedi.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
Amaboko afashe ingoma ntarekura Nabo barwaye igihe kirekire Cyane ni bamureke amare deux mandats