Kurikiza inama abahanga batanga niba ushaka kubyara impanga(amahashya).
September 20, 2024
Hagaragajwe amakosa abantu bakora agatuma bahora mu bukene.
September 20, 2024
Isaha za sa Saba(13:00PM) zo kugicamunsi cokuri uyu wa Gatanu, tariki 06/10/2023, intambara hagati ya M23 n’imitwe ishigikiwe na Leta ya Kinshasa harimo FDLR na Nyatura yongeye kubura mubice byinshi biherereye muri teritware ya Masisi, Rutsuru na Nyiragongo iherereye mubirometre 20 n’umujyi wa Goma. Iyo ntambara yakomereje muri Masisi nyuma y’uko mu masaha y’igitondo barimo barwanira mubice bya Tongo homuri teritware ya Rutsuru aho ibice byose bya Tongo byamaze gufatwa na M23.
Iyo mirwano y’umvikanye irimo kuraswamo ibi bunde biremereye aho amakuru yemeza ko harashwe n’ibibomba bibiri by’imbunda ikomeye bita Mortier.
Soseyete sivile yo muri teritware ya Nyiragongo, yemeje ayamakuru aho bagize bati: “Intambara yongeye gukomera ndetse ikomeje gusatira igana munkengero za Goma. Harashwe n’imbunda z’inini mubice bya Kibumba, ahari i Kambi ya FARDC harashwe imbunda zikomeye zisenye iyo Kambi. Ubu ntibyoroshe.”
Aya makuru yakomeje avugwa Kitchanga kuri ubu harimo intambara ikomeye aho binakekwa ko hamaze kuja mu Maboko y’umutwe wa M23.
Amakuru menshi akomeje guhabwa Minembwe Capital News, nuko iyi mirwano itarimo guhira ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo nabarimo kubafasha kandi ko M23 ikomeje gusatira igana munkengero za Goma.
By Bruce Bahanda.
Tariki 06/10/2023.
Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.