Uwiyita Gen Irunga yitandukanyije na Red-Tabara, yihuza n’undi mutwe.
Umurwanyi wo mu mutwe wa Maï Maï wiyita General Irunga ukorera mu misozi yo muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo yitandukanyije n’umutwe wa Red-Tabara aja gufatikanya n’inyeshamba za Gumino zikorera mu Rurambo.
Imyaka itanu yarishyize General Irunga wo muri Maï Maï yitandukanyije na mugenzi we Gen Rusheba umuvandimwe wa Gen Mushombo wishwe arashwe nyuma yo kugambanirwa nk’uko amakuru ava muri ibyo bice yakunze gukomeza kuvugwa.
Amakuru yatanzwe muri icyo gihe ubwo Gen Mushombo yicwaga, yavugaga ko Gen Irunga ariwe wa mugambaniye, nyuma y’uko yari amaze kwicwa arasiwe muri iyi misozi yo muri teritware ya Uvira. Icyaje gukurikiraho nyuma y’urupfu rwa Gen Mushombo, havutse amakimbirane hagati ya Irunga na Rusheba ibyaje kuviramo Irunga kwihuza n’umutwe wa Red-Tabara naho Rusheba yihuza na Gumino yo kwa Fureko.
Minembwe Capital News yamenye ko ku munsi w’ejo hashize tariki ya 07/10/2024, uyu Gen Irunga yakiriwe mu nyeshamba za Gumino ziyobowe na Fureko. Ibyo kwakira abarwanyi ba yobowe na Gen Irunga byabereye mu bice byo mu Rurambo ahasanzwe hari ibirindiro bya Gumino mu gace ka Gitoga.
Nk’uko bivugwa Gen Irunga yazananye n’abarwanyi babarirwa hagati ya 30 na 40. Ibyo bibaye mu gihe abarwanyi ba Red-Tabara bari mu bihe byo kugabwaho ibitero n’ingabo za RDC, Maï Maï hamwe n’ingabo z’u Burundi zibarizwa muri iyi misozi miremire y’Imulenge.
Ibitero biheruka kugabwa ku nyeshamba za Red-Tabara byabereye mu bice byo mu Mibunda ho muri teritware ya Mwenga isanzwe ihana imbibi na teritware ya Uvira.
Tubibutsa kandi ko ibyo bibaye mu gihe abarwanyi ba Gen Rusheba bagikorana neza n’inyeshamba za Gumino, nk’uko aya makuru abivuga.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.