Mu gihe perezida Félix Tshisekedi akomeje politike yo gushotora i gihugu cy’u Rwanda afatanije n’ubuyobozi bwa leta ya Gitega, M23 yo ikomeje kwa mbura ingabo za Tshisekedi ibice byinshi byo muri teritware ya Masisi.
Leta ya perezida Félix Tshisekedi, binyuze kuri perezida w’inteko nshinga mategeko wagateganyo, Christophe Mboso, muriki cy’umweru turimo yasabye Abanyekongo kw’itegurira gutera u Rwanda avuga ko rutera inkunga M23, ibyo Kigali yakomeje gutera utwatsi hubwo bagashinja ubutegetsi bwa Tshisekedi gufasha u mutwe w’iterabwoba wa FDLR, urimo abasize bakoze Genocide mu Rwanda.
Ibya Kinshasa, byenda gusa nibyo ubutegetsi bwa Gitega buheruka gutangaza aho minisitiri w’ingabo z’u Burundi, ku mugoroba wo k’uwa Kabiri, yatangaje ko ingabo z’igihugu cye ko ziri koherezwa k’u mupaka uhuza u Burundi n’u Rwanda, mu rwego rwo kugira ngo bitegurire guhangana n’u Rwanda, urwo bashinja gufasha no gucumbikira Inyeshamba za Red Tabara, u Rwanda rurabihakana.
Uyu minisitiri w’ingabo z’u Burundi yavuze kandi ko batari kohereza ingabo zonyine ko hubwo bari kohereza n’ibikoresho byinshi by’agisirikare birimo imbunda ziremereye.
Mu gihe ibyo biruko imirwano irakomeje hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, harimo FDLR, ingabo z’u Burundi, SADC na Wazalendo.
N’imirwano n’uyumunsi yabereye mubice biherereye muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ikaba yasize M23 y’igaruriye Localite zitanu zinini, zo muri teritware ya Masisi, harimo Localite ya Rushoga, Majagi, Rwiririza, Kazinga na Kabushumba.
Iy’i mirwano kandi yo kuri uyu wa Kane, tariki ya 01/02/2024, M23 yasubije inyuma ibitero bagabweho n’ihuriro ry’ingabo za RDC, mu birindiro byabo biherereye muri Localité ya Karuba na Mushaki no mu nkengero zaho, nk’uko urubuga rwa Alliance Fleuve Congo, rwa bitangaje.
Bruce Bahanda.