Ingabo z’u muryango w’Afrika y’Amajy’epfo, SADC, zashinjwe gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, urimo abasize bakoze Genocide mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Ibi byagarutsweho n’ubuyobozi bwa M23, aho perezida w’uyu mutwe, Bertrand Bisimwa, yagaragaje ko Ingabo za SADC, zamaze kw’injira mu rugamba rweruye bari kumwe na FDLR n’indi mitwe y’Inyeshamba ifasha ingabo za FARDC kurwanya M23.
Berterand Bisimwa, yagize ati: “Ingabo za SADC bitari ibyo gukeka, bijiye mu ntambara yeruye bara rwana k’uruhande rwa bajenosideri FDLR, hamwe na Wazalendo.”
“Ihuriro ryabo k’u munsi w’ejo hashize, bagabye ibitero biremereye bakoresheje drone, barasa muri Karuba na Mushaki, ibisasu byabo byagize ingaruka mbi ku baturage baturiye ibyo bice.”
Perezida Berterand Bisimwa, yakomeje agira ati: “Ingaruka mbi abaturage bahura nazo zivuye k’u bumwe bw’i ngabo za SADC, FDLR na Wazalendo, ntabwo M23 yakomeza ku byihanganira, haricyo tugiye gukora.”
Ibi kandi bya shimangiwe n’u muvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka, aho yagize ati: “Byamaze kwemezwa SADC, irakorana ku mugaragaro n’abicanyi bakoze Genocide mu Rwanda FDLR, hamwe n’ingabo z’u Burundi, Wazalendo ndetse na FARDC. K’u munsi w’ejo bateye ibisasu by’imbunda ziremereye mu gace ka Karuba, ahari abaturage benshi.”
Lawrence Kanyuka, yanavuze ko ingabo abereye umuvugizi, zikomeje kurwana kubaturage n’ibyabo ko kandi babikora kinyamwuga.
Harandi makuru y’aka kanya avuga ko ririya huriro ry’ingabo za SADC, FDLR, FARDC ingabo z’u Burundi na Wazalendo, ko bongeye kurasa ibisasu mu baturage baturiye Karuba.
N’ibisasu birimo guterwa hakoreshejwe imbunda ziremereye ndetse na drone zo mu bwoko bwa Ch-4, nk’uko iy’inkuru tuyikesha abaturiye ibyo bice.
Ibi bibaye mugihe ejo ku Cyumweru, tariki ya 28/01/2024, mu nkengero za Sake, habereye urugamba rukomeye rwa M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa, rwasize ingabo za Tanzania zihungiye mu gace ka Kimoka, ahari ikigo cy’Ingabo z’u muryango w’Abibumbye (MONUSCO). Iy’i mirwano yabaye mugihe ihuriro ry’ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa, bashaka kwisubiza uduce bari bambuwe mu mirwano yo k’u wa Gatandatu.
Hariho Muremure, Karuba, Mbuhi n’ahandi.
Bruce Bahanda.