Repubulika ya demokarasi ya Congo yasubukuye gahunda yo gutera u Rwanda no kurwomeka kuri Congo.
Ni bikubiye mu butumwa bwashizwe hanze na minisitiri w’ingabo wa RDC, Guy Kabombo, buvuga ko perezida Félix Tshisekedi yatanze amabwiriza yo kwambura M23 uduce y’igaruriye no gutera u Rwanda ubutaka bwarwo bakabugira ubwa Congo.
Guy Kabombo, ubu butumwa yabushize hanze akoresheje urubuga rwe rwa x, rwahoze rwitwa Twitter. Sibyo byonyine kuko yanashize hanze amashusho yerekana perezida Félix Tshisekedi yerekwa ikarita y’igihugu cye, aho Tshisekedi Tshilombo yarikumwe n’umugaba w’ingabo za RDC, Gen Christian Tshiwewe Songesa n’abandi basirikare bakuru.
Maze muri ubwo butumwa bwana minisitiri w’ingabo Guy Kabombo avuga ko umukuru w’igihugu cyabo ko yabasabye kwigarurira ibice byose ingabo z’iki gihugu zambuwe na M23 mu Ntara ya Kivu Yaruguru, ariko bakanashora intambara ku Rwanda.
Yagize ati: “Félix Tshisekedi yatanze amabwiriza agamije ku rwanya iterabwabo ry’Ingabo z’u Rwanda kandi ashishikariza abasirikare bacu kwigarurira Kanyabayonga, ndetse bakomeka u Rwanda kuri Congo.”
Mu mpera z’u mwaka ushize, ubwo perezida Félix Tshisekedi yiyamamarizaga manda ya kabiri, yagiye avuga ko yiteguye gutera u Rwanda arushinja kuba inyuma y’umutwe wa M23.
Nyuma yaje gutangaza kandi ko azahamagara inteko ishinga mategeko y’iki gihugu, ku mwemerera agahangura ingabo ze gutera u Rwanda.
Muri icyo gihe yanasobanuye ko ingabo ze, FARDC zifite ubushobozi bwo kurasa i Kigali, bidasabye koziva mu mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu Yaruguru.
Perezida Félix Tshisekedi akimara kwemezwa na komisiyo ishinzwe gutegura amatora(CENI) ko yatsinze amatora, hari abavuze ko icyo yashakaga yakigezeho, kuko imvugo zo gutera u Rwanda zabaye nk’i zituzaho.
Ku itariki ya 30/12/2023, perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko uwigamba gutera u Rwanda akarushwanyaguza, yibeshya cyane.
Ati: “Kuvuga ngo umuntu arategura imigambi ye yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda akarushwanyaguza, icyo tutazi ni iki se? Aho ho gushwanyagurika twarahageze turahazi ahubwo bizaba kubatekereza kugira gutyo.”
Uyu minisitiri w’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, yanavuze ko leta ye ifite gahunda yo kubaka igisirikare ikoresheje amafaranga angana na 18,6 z’amadolari, kugira ngo baze ku isonga mu ngabo zikomeye muri Afrika no ku Isi.
Nubwo biruko izi ngabo za FARDC n’abambari bayo(ingabo z’u Burundi, Abacanshuro, FDLR, Wazalendo na SADC), ziracyakubitwa nabi, zikubiswe n’umutwe wa M23 ugize igihe ujegeza izi ngabo zirwanirira iki gihugu cya RDC, mu Burasirazuba bwa RDC.
MCN.