Abanyekongo barashinja ingabo za SADC gutererana Wazalendo k’urugamba bahanganyemo na M23, bityo bagasaba ko ingabo z’i bihugu byaje gufasha igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo gutaha iwabo.
N’i bikubi mu butumwa buri mu myandikire bikaba byashizwe k’urubuga rwa X, rwa Simaro Ngongo Case.
Ubwo butumwa bwashinzwe hanze kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 05/03/2024. Nu butumwa bugira buti: “Ingabo za SADC zigomba gusubizwa mu bihugu byabo, kuba badashora kurwana n’igisirikare cya Corneille Nangaa, dufite amakuru ko Wazalendo ari bo barwana k’urugamba bonyine.”
Ubu butumwa buvuga kandi buti: “Ni iki abasirikare ba SADC bagikora muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu gihe ibintu bidahinduka k’urugamba? Twakoze iperereza ry’imbitse dusanga ingabo za SADC zifite ibibazo by’i mikorere mibi, ntizivuga rumwe n’ubuyobozi bwa Wazalendo, kandi ntibitabira kurwanya ingabo za Gen Sultan Makenga na Corneille Nangaa.”
Bukomeza bugira buti: “Urubanza rureba bwana Tshisekedi Tshilombo, agomba guhitamo gusubiza ingabo za mahanga mu bihugu byabo kubera ko badashoboye gutsinda no kurwana n’abahagurukiye gukora impindura matwara.”
Ubutumwa busoza buvuga ko “Ibibazo biri muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, zagize ingaruka mbi ku ngabo z’i gihugu cyabo(FARDC). Bityo Félix Tshisekedi niwe ugomba kuzabibazwa! Perezida Félix Tshisekedi abantu bose bagomba kumenya ko ariwe pfundo ry’ibibazo biri mu gihugu cya RDC.”
Kurundi ruhande imirwano hagati ya M23 n’ingabo za RDC, hamwe n’abasirikare b’ibindi bihugu byaje gufasha igisirikare cya leta ya Kinshasa, bakomeje kuneshwa na M23 bidasubirwaho.
Ni mu mirwano imaze iminsi ibiri ibera muri teritware ya Rutsuru na Masisi, nk’uko amakuru abivuga n’uko mu mirwano yabaye k’u wa Mbere n’ejo hashize, yerekanye ubutsindwe bukomeye ku ngabo za SADC na FARDC, ndetse n’imitwe y’itwaje imbunda ifatikanyije nabo, kurwanya M23.
MCN.