Gen Sultan Makenga Ukuriye Umutwe wa M23, yavuze ko FDLR iri mubabarirwa mubihumbi.
Yanditswe na:Bruce Bahanda, kw’itariki 11.06.2023, saa 6:11pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umusirikare mukuru mumutwe wa M23 Gen Sultani Makenga, avuga ko umutwe wa FDLR ugifite ingufu kuko kuri ubu ufite abarwanyi babarirwa mubihumbi bitatu 3,000.
Gen Sultan Makenga yabitangarije ubwo yari mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru muminsi ishize.
Inyeshamba zomumutwe wa FDLR zigizwe n’abarwanyi biganjemo abasize bakoze Genoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ni umwe kuri ubu mu yimaze igihe ifasha Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) mu mirwano imaze igihe zihanganyemo numutwe wa M23, urwanira Muburasirazuba bw’ikigihugu.
Imikoranire ya FDLR na FARDC inemezwa na Loni binyuze muri raporo impuguke zayo zasohoye mu minsi yashize.
Leta y’u Rwanda imaze igihe igaragaza ko imikoranire ya FDLR n’Ingabo za Leta ya Congo ibangamiye umutekano warwo, na cyane ko uriya mutwe umaze igihe ufite gahunda yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Gen Makenga avuga ko kuri ubu abarwanyi ba FDLR bashobora kuba babarirwa mu 3,000.
Ati: “Ngenekereje, abarwanyi ba FDLR ntabwo bajya munsi ya 3,000; kubera ko bari muri Bwiza, Nyiragongo ndetse nomubindi bice mwababonye hafi y’ibirindiro byacu, bari muri Kilima ugana Kishishe, bari muri Kilama, bari na kure yaho muri Mirangi, Bibwe, bari no muri Kalehe, hano ni benshi cyane.”
Makenga yemeje ko FDLR igifite abarwanyi benshi mu gihe Leta ya Congo imaze igihe ivuga ko uyu mutwe utakiri ikibazo ku Rwanda, ngo kuko wacitse intege mu buryo bugaragara.
Congo ivuga kuri ubu ku butaka bwayo hari abarwanyi bake cyane ba FDLR, ndetse n’abahari ngo bakaba bageze mu zabukuru ku buryo ubushobozi bwo kurwana bwagabanutse cyane.
Président Félix Antoine Tshisekedi mu mwaka ushize yavuze ko FDLR ari “Amabandi aba yishakira ibyo kurya gusa.”
Naho Curé Ngoma uvugira uyu mutwe yaje kubinyomoza avuga ko FDLR igihari ndetse ko ntaho yagiye.
Ni President Tshisekedi ku rundi ruhande amakuru avuga ko afite gahunda yo gufasha uriya mutwe witwaje intwaro gutera u Rwanda, hanyuma bagakuraho ubutegetsi bwa Président Paul Kagame amaze igihe agaragaza nk’umwanzi ruharwa w’igihugu cye.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.