Abakoresha imbuga nkoranya mbaga bamaganye umunyamabanga wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Antony Blinken usanzwe ari muri bamwe bapfobya genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w ‘1994.
Ni ku Cyumweru tariki ya 07/04/2024 Antony Blinken umunyabanga wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yakoresheje urukuta rwe rwa X, atanga ubutumwa bupfobya genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Yagize ati: “Hibukwa ibihumbi by’Abatutsi, Abahutu, Abatwa n’abandi babuze ubuzima mu munsi 100.”
Ubu butumwa bwa Antony Blinken bwamaganiwe kure na bakoresha urubuga rwa x aho bamunenze ku mvugo nk’iyo akoresha, mu gihe Isi yose yemera ko mu Rwanda habayemo genocide imwe yakorewe Abatutsi.
Uwitwa Munyakazi Sadate yasubije Blinken ko ari umupfobyi ko ndetse umutwe we wuzuyemo ubwibone.
Egide Bibio we, yasubije Blinken ko byari kuba byiza iyo ahitamo guceceka.
Maze agira ati: “Turi buka genocide yakorewe Abatutsi.”
Dr Zawba, yagize ati: “Urabeshya bwana munyabanga, igihugu cyawe n’u Bufaransa bari bafite ubushobozi bwo guhagarika ubwicanyi, ariko ntacyo bakoze.”
Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yemejwe tariki ya 26/01/2018, ubwo i nama rusange y’u muryango w’Abibumbye(Loni), yafataga icyemezo cy’uko tariki ya 07/04, ubaye ‘umunsi mpuzamahanga wahariwe kwibuka genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.’
Kugeza ubu hari bamwe mu banyapolitike bagipfobya genocide yakorewe Abatutsi, bakoresheje imvugo nyandagazi.
MCN.