Umugaba w’ingabo za Uganda yahawe gasopo na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
General Kainarugaba Muhoozi umuhungu wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni akaba ari nawe mugabo w’ingabo za Uganda yahawe gasopo n’abayobozi ba Amerika nyuma y’uko asabye Amabasaderi wayo gusaba perezida Museveni imbabazi.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika binyuze muri komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga muri Sena, yabwiye Muhoozi ko mu gihe hogira ikiba ku mudipolomate wayo wo muri Uganda, ibintu byahita biba bibi kuri uyu musirikare ukomeye muri iki gihugu.
Inavuga ko Amabasaderi William Papp na Ambasade ya Amerika i Kampala bakora nta ruhande na rumwe babogamiyeho mu rwego rwo guharanira umubano mwiza hagati y’abaturage ba Amerika n’aba Uganda.
Kimweho, muri Uganda, amakuru avayo, avuga ko uyu Amabasaderi aheruka kwandikira perezida Yoweli Kaguta Museveni amutera ubwoba ku bijyanye no kongera kwiyamamaza kuyobora iki gihugu cya Uganda.
Ibyo byabaye mu gihe Amerika yaherukaga gufatira ibihano abapolisi bakuru bane ba Uganda ibashinja guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Ni mu gihe kandi Gen Muhoozi ku wa Gatanu w’iki Cyumweru dusoje, yari yabwiye Amabasaderi William Papp kuba atagomba kurenza saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa mbere atarasaba imbabazi perezida Yoweli Kaguta Museveni.
Bwari ubutumwa uyu musirikare mukuru wo muri Uganda yari yacishije kurubuga rwa x, ariko nyuma aza kubusiba.
Muhoozi yashinjaga Amabasaderi William Papp kubahuka perezida wa Uganda ndetse no gutesha agaciro itegekonshinga ry’iki gihugu cya Uganda.
Nubwo biruko kugeza ubu ntibizwi niba koko William Papp yarasabye imbabazi perezida Yoweli Kaguta Museveni.
MCN.