Abaturage ba Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bahangayikishijwe n’infu zikomeje kwiyongera umunsi ku wundi muri uwo mujyi ufatwa nk’umwe mu mijyi ikomeye muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni Bahizi Izere Musa nawe wongeye kwicwa ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 04/04/2024, yishwe n’abantu bike kwa kwari Wazalendo, nk’uko Sosiyete sivile yo muri ibyo bice ibivuga.
Ivuga ko Bahizi yishwe arasiwe iwe murugo, ko kandi yarashwe n’abantu bari bitwaje imbunda, bigakekwa ko ari Wazalendo.
Ikomeza ivuga ko uwo mugabo yari asanzwe atuye mu Mujyi wa Goma, ahari ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, ibihumbi, mu gihe hari ingabo za SADC,FARDC, FDLR, WAZALENDO, INGABO Z’U Burundi ndetse na Bacanshuro.
Ibyo bibaye mu gihe tariki ya 31/03/2024, kuri Goma, hishwe umushoferi wa ICRC, we akaba yararashwe na Wazalendo.
Infu mu Mujyi wa Goma, za rushijeho kuba ninshi guhera mu mpera z’u mwaka ushize w’2023.
MCN