Umutwe witwara gisirikare wa Gumino ukorera mu kwaha ku butegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, urimo gusaba abasore bawiyungaho maze batangire bakorere agatubutse.
Ni bikubiye mu butumwa buri gutangwa na Alexis Nyamusaraba aho arimo kubuha urubyiruko ruturiye imisozi miremire y’Imulenge, nk’uko iy’inkuru tuyikesha abaturiye ibyo bice.
Minembwe Capital News yabwiwe ko kuva ku munsi w’ejo hashize tariki ya 09/05/2024, Alexis Nyamusaraba yahamagaye urubyiruko rwo mu Kajembwe, ho muri Grupema ya Bijombo, teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, abasaba kuyoboka Gumino kandi abasezeranya ko uyu mutwe ugiye kuzaja uhemba abarwanyi bawo.
Nk’uko babisobanuye bavuga ko uru rubyiruko rwa bwiwe ko buri murwanyi wohasi azaja ahembwa amafaranga angana n’ibihumbi ijana by’amanyekongo (100000fc), ahwanye n’idolari 35.7 $, mu gihe abayobozi bo bazaja bahabwa ari hejuru ya 50$ ya buri kwezi.
Ibi bibaye nyuma y’uko leta ya Kinshasa mu kwezi gushize yahaye ibihembo buri mutwe w’inyeshamba ukorera mu kwaha ku butegetsi bwayo, harimo Wazalendo, FDLR na Gumino, aho buri mutwe warimo uhabwa amadolari y’Amerika angana n’ibihumbi makumyabiri na bibiri.
Uwabashe guserukira Gumino i Kinshasa ubwo ayo mafaranga yarimo atangwa, byavuzwe ko yari Koboyi, usanzwe aba mu byegera bya Alexis Nyamusaraba.
Uyu mutwe wa Gumino ahanini bikunze kuvugwa ko uyobowe na Alexis Nyamusaraba mu rwego rwa gisirikare ndetse n’urwa politiki, kuko nta munyapolitiki uratangaza ko yaba ariwe uwu bereye umuyobozi. Nyamara ikindi gihe bivugwa ko uyobowe na Colonel Richard Tawimbi, ugize igihe kirekire yibereye i Kinshasa.
Ahagana mu 2011 nibwo uyu mutwe wavutse, nyuma y’uko Colonel Venant Bisogo yari amaze kuva mu ishyamba akiyunga n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Rimwe narimwe abaturage b’i Ndondo ya Bijombo bavuga ko uyu mutwe utagira abarwanyi ko ahubwo ugizwe n’abayobozi gusa nabo batarenze barindwi.
Ubundi bikavugwa ko aba barwanyi boba barenze abantu 11. Hagati aho nta kuri kuzwi kuribo, kuko bakorana byahafi n’imitwe ya Maï Maï ikorera mu misozi ya teritware ya Fizi, Uvira na Mwenga, bityo ku menya umubare wabo bikagora.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.