Ingabo za M23 zibona ko gusubira mu gace ka Mushaki kw’ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, no kuba Kinshasa yaratangaje ko igiye gushora i Ntambara kuri M23 uyu mutwe wo ngu bibona ko aribyago bikomeye Kinshasa iri kw’ikururira .
FARDC yageze mugace ka Mushaki tariki ya 22/09/2023 ubwo Guverineri w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru akaba n’umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare, Major Gen Peter Cirimwami Nkuba, yasuraga aka gace kahora kagenzurwaga n’ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’umuryango wa EAC.
Amakuru yo kuba izi ngabo zarasubiye muri Mushaki yemejwe n’ibiro by’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru uwo munsi, aho byagize biti: “Major Gen Perer Cirimwami kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22/9/2023 yageze muri Mushake muri teritwari ya Masisi. Yatangaje kugaruka kwa FARDC muri aka gace, hamwe n’ingabo z’u Burundi, atanga ubutumwa bwo kudafungura amarembo y’ibiganiro na M23.”
Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa Gatatu, tariki 27/09/2023 yasabye ko Leta ya RDC ifatirwa ibihano, kuko ngo yarenze ku myanzuro y’amahoro y’abakuru b’ibihugu byo muri EAC, isubiza ingabo muri Mushaki.
Kanyuka yagize ati: “Hari ukohereza abasirikare n’ingabo za UDPS (Ishyaka riri ku butegetsi) muri Mushaki. Ni ukwica ihagarikwa ry’imirwano n’icyemezo cy’abakuru b’ibihugu cyafatiwe mu Nama ya Bujumbura ku tariki 4/02/2023. Turasaba akarere kubishingiraho bagafatira Kinshasa ibihano.”
Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, na we aremeza ko amagambo Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, agaragaza ko adashaka ko imirwano ihagarara.
Ati: “Birakwiye kumenya ko ibyo Perezida Tshisekedi yabwiye UN ari ukurenga kweruye ku myanzuro y’i Nama idasanzwe ya EAC yabereye i Bujumbura tariki ya 4/2/2023. Guhagarika imirwano no kuva mu bice kwa M23 gukwiriye kujyanirana n’ibiganiro.”
Bisimwa yatangaje ko ubutegetsi bwa RDC bwagize amahitamo mabi yo kunyeganyeza inzira y’amahoro no gutesha agaciro umuhate w’abakuru b’ibihugu bya EAC, ashyira imbere intambara, bityo ko agomba kwirengera ingaruka zayo.
Yagize ati: “Perezida Tshisekedi yihakanye umukono yashyize kuri iyi myanzuro, ahitamo intambara nk’uburyo rukumbi rwo kugera ku mahoro. Akwiye kwirengera ingaruka z’intambara. Abaturage batubere abagabo, M23 izirwanaho.”
Leta ya RDC yari yatangaje ko izatangira kurasa kuri M23 niba itarava mu bice yafashe kugeza tariki ya 24/09. Ubu butegetsi burashinja uyu mutwe kutubahiriza imyanzuro y’abakuru b’ibihugu bya EAC.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.