Guverinoma ya Repubulika ya demukarasi ya Congo(RDC), yaburiye ingabo zibumbiye muri M23 kurekura vuba nabwangu ibice yafashe biherereye mu Ntara ya Kivu yaruguru .
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru Christian Lusakueno wa Top Congo FM i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yatangaje ko niba M23 itarekuye ibi bice, izacanwaho umuriro waka.
Lutundula yasobanuye uburyo abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afrika y’iburasirazuba mu mwaka ushize bari barasabye imitwe irimo M23 guhagarika imirwano no kurekura ibice yafashe, itabikora hakifashishwa imbaraga z’igisirikare. Ibyo ngo ntibyubahirijwe.
Yavuze ko Leta ya RDC ubwayo ifite uburenganzira bwo kurinda ubusugire bw’igihugu n’ubutaka bwacyo, bityo ko guhera tariki 24/09/2023, izakoresha ubu buryo mu kwirukana ingabo za M23.
Ati: “Guhera tariki ya 24 z’ukwezi kwa Cyenda uyu mwaka, ibice byose M23 yagenzura bikwiye gusubira mu maboko ya leta. Bitabaye ibyo twebwe ubwacu tuzabyisubiza kuneza no kunabi.”
Lutundula yarahiye ko iyi nteguza yayitanze mu izina rya Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, bajyanye i New York, ati: “Perezida yarabivuze ntabwo ari ibanga. Mu minsi mike, nihatagira igikorwa, tuzakora buri kimwe. Byose mbivuze mu izina ry’Umukuru w’Igihugu.”
Impamvu Lutundula yagaragaje ko kwirukana M23 byihutirwa, ni uko ngo abaturage bahunze bagomba gusubira mu ngo zabo, bagashyirwa ku rutonde rw’amatora, na bo bakazagerwaho n’ibikorwa byo kwiyamamaza n’amatora yo mukwezi kwa 12/ 2023.
Biravugwa ko M23 iri gusubira mu bice yari yaravuyemo nka Kibumba bisa nko kwitegura urugamba rushobora kuba rwegereje. Ni mu gihe agace ka Mushaki yari yarashyikirije ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bwa EAC zarenze ku masezerano, zikagashyikiriza iza RDC.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.