Martin Fayulu uravuga rumwe nubutegetsi bwa Kinshasa yavuze ko muri RDC habaye ihirika ubutegetsi mu mwaka wa 2018.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 18/08/2023, saa 10:00Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Democrasi ya Congo, RDC, yatangaje ko mu mwaka wa 2018 muri iki gihugu habaye ihirikwa ry’ubutegetsi bwari bugiye kujyayo hashingiwe ku Itegekonshinga.
Ibi yabitangaje ubwo yagaragazaga ko ashyigikiye ko Mohamed Bazoum wakuwe ku butegetsi n’abasirikare tariki ya 26/07/ 2023 yabusubiraho, mu rwego rwo kubahiriza ibiteganywa n’Itegekonshinga.
Fayulu ati: “Mu gihe muri Niger twibaza ku buryo hasubiraho gahunda y’Itegekonshinga nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe n’abasirikare, muri RDC turibaza ku buryo twakwirinda indi coup d’état y’Itegekonshinga nyuma y’iyabaye mu 2018. Kwica itegekonshinga ni intandaro y’umutekano muke muri Afrika.”
Uyu munyapoliti ni umwe mu bakandida batatu bari bahataniye umwanya wa Perezida wa RDC mu mwaka wa 2018.hari kandi na Félix Tshisekedi uyoboye iki gihugu na Emmanuel Ramazani Shadary wari uhagarariye ishyaka PPRD rya Joseph Kabila.
Komisiyo y’amatora ya RDC yatangaje ko Tshisekedi yagize amajwi 38.56%, Fayulu agira 34.82%, Shadary agira 23.83%, gusa Fayulu yatangaje ko iyo atibwa amajwi, aba ari we watsinze, akayobora iki gihugu.
Ibyo kuba Fayulu “yaribwe amajwi” si we gusa wabivuze kuko hari n’amahanga yabigaragaje mu marenga, muri uyu mwaka wa 2023 biza gushimangirwa na Corneille Nangaa wayoboraga komisiyo y’amatora icyo gihe, akaba ari na we watangaje intsinzi ya Tshisekedi.
Kwibwa amajwi kwa Fayulu ni ko yise guhirika ubutegetsi yari yahawe n’abaturage bamutoye ku bwinshi. Ni na byo asaba ko bitazasubira mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka wa 2023, aho byitezwe ko azaba ari umwe mu bakandida bakomeye bazaba bahatanye.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.