Imirwano yongeye kubura mubice bya Masisi, kuruyu wa gatandatu hagati ya M23 na Wazalendo ishigikiwe na leta ya Kinshasa.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 17.06.2023, saa 4:00pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Muri teritware ya Masisi habyukiye imirwano kuva igihe cya mugatondo kare. Nimirwano ihanganishije inyeshamba zo mumutwe wa M23 nihuriro ry’imitwe ishigikiwe na leta ya Kinshasa ariyo Wazalendo, FDLR Nyatura ndetse na Wagner babazungu bavuye mu Burusiya.
Nkuko ayamakuru agera Kuri Minembwe Capital News, tukaba tuyakesha abaturage baturiye i byo bice bavuze ko iyi mirwano yatangiye saa mbiri za mu gitondo kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 17.06.2023.
Abarwanyi ba Wagner, APCLS, Nyatura ndetse na Wazalendo nibo bagabye igitero gikaze ahari inyeshamba zo mumutwe wa M23, mugace ka Kirumbu, muri teritware ya Massisi.
Abaturage baturiye ako Karere babwiye Minembwe Capital News ko umutwe wa M23 ko wongeye kwigarurira utundi duce turimbere ya Kahira na Kirumbi ndetse na Burungu homuri Bashali Kaembe.
Umuvugizi w’ingabo za FARDC mumujyi wa Goma, Lt Colonel Ndjike Guillaume, yemeje iyimirwano maze avuga ko Ubuyobozi bwa Fardc muntara ya Kivu yamajyaruguru, barimo gukurikirana iyintambara hafi Kandi ko bagiye gufata ingamba zihuse.
Naho ingabo za EAC zo zirimuribyo bice zemeje ko abasirikare babo ba Barundi bamaze koherezwa ku murongo wa Kitshanga Kandi ko bakomeje amarondo kugira ngo bagerageze guhagarika ayo makimbirane hagamijwe inzira yokugarura amahoro.
Tubibutsa ko imirwano mugihe yarimaze igihe kingana namezi atatu ntamirwano ibera muri Kivu y’Amajyaruguru, hagati ya M23 nimpande zishigikiye leta ya Kinshasa kuruyu wa Kane nibwo bongeye kuyisubukura maze M23 izakwigarurira ibice bigera kuri bine harimo Kahira na Butale.
Kuruyu wagatanu ho ntamirwano yigeze iba ikaba yongeye gusubukura kuruyu wa gatandatu.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.