Umutwe wa Red-Tabara wagabweho ibitero bikaze mu Mibunda.
Mu masaha y’ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16/10/2024, ingabo z’u Burundi zo mu itsinda rya TAFOC hamwe n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (Fardc), zagabye igitero gikaze ku nyeshamba za Red-Tabara zirwanya ubutegetsi bw’u Burundi, mu bice byo muri Secteur ya Itombwe.
Aka gace karimo ibirindiro bya Red-Tabara, ingabo z’u Burundi n’iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zaraye zigabyemo igitero ni akitwa Kabelukwa, gaherereye muri grupema ya Basimunyaka muri Secteur ya Itombwe, teritwari ya Mwenga, ahazwi kandi ku izina rya Mibunda nk’uko Abanyamulenge bakunze ku hita.
Kimwe ho nta biramenyekana byoba byangirijwe n’icyo gitero, usibye ko Minembwe Capital News yamaze kumenya amakuru ko Red-Tabara yatakaje biriya birindiro, aho abarwanyi bayo bahise banahungira mu mashyamba yo muri ibyo bice.
Ariko nk’uko bamwe muri iz’i ngabo z’u Burundi bari mu bagabye icyo gitero babwiye abaturiye mu Mibunda n’uko baza gukomeza gukurikira ziriya nyeshamba za Red-Tabara, ndetse gahunda yabo ikaba ari uku zirwanya kugeza bazirimbuye.
Iki gitero cyagabwe mu gihe aka gace ko mu Mibunda kari kamaze kugeramo ingabo nyinshi z’u Burundi, zaje ziva i Bujumbura, ku Ndondo ya Bijombo na Minembwe. Imyaka ibaye itatu Ingabo za TAFOC zibarirwa mu magana ziri ku misozi miremire y’Imulenge, n’ubwo nta kintu kinini zihindura ku byo gusenya imitwe y’itwaje intwaro irwanya u Burundi nka Red-Tabara, FLN ya Gen Aloys Nzabampema n’indi.
Ingabo z’u Burundi zatangiye koherezwa ku bwinshi muri Mibunda nyuma y’ibitero bikomeye bya gabwe kuri izo nyeshamba mu mpera z’ukwezi kwa munani uyu mwaka. Ni ibitero byatumye uyu mutwe wa Red-Tabara wimura ibirindiro byayo byabaga byubatse ku misozi ikabyimurira mu mashyamba aherereye muri Mibunda nka Bukafu na Rungurungu.
Tubibutsa ko Ingabo z’u Burundi zigaba biriya bitero zifatanyije na Maï Maï, n’ingabo za RDC ndetse na FDLR.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
Nibaba kubite caneeee Kandi bakubite ahababaza