Perezida Tshisekedi yivumburiye mu nama ya OIF, ahita ataha itarangiye.
Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yavuze ko yateganyaga guhuriza hamwe perezida Paul Kagame w’u Rwanda na perezida Félix Tshisekedi wa RDC bakaganira, ubwo bose bari mu Bufaransa aho bitabiriye inama y’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (OIF), ariko ntibyaba kuko Tshisekedi yivumbuye ahita ataha iyi nama itararangira.
Tshisekedi ubwo yari mu biganiro bisoza inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma byo mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa, OIF, yari imaze iminsi ibera i Paris mu Bufaransa Emmanuel Macron yavuze ko akirajwe inshinga n’ibibazo bigikomeje hagati ya RDC n’u Rwanda.
Ibi Emmanuel Macron yabivuze nyuma y’uko umunyamakuru yari amaze kumubaza niba agifite gahunda yo kunga u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo, undi nawe asubiza ko akibirimo, ndetse atanga n’ikimenyetso ko tariki ya 04/10/2024 yahuye na perezida Félix Tshisekedi naho mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 05/10/2024 agahura na perezida Paul Kagame.
Yanagaragaje ko muri uku guhura, yamenyesheje bagenzi be ko u Bufaransa n’umuryango wose wa Francophonie byifuza ko amahoro n’umutekano byagaruka mu Burasirazuba bwa RDC.
Mu biganiro Tshisekedi yari yagiranye na Emmanuel Macron ku wa Gatanu, amakuru avuga ko byamaze isaha . Ikimenyimenyi intumwa za RDC zavuze ko ibyo biganiro byagenze neza, gusa zivuga ko zifuza ko perezida Emmanuel Macron yaja mu ruhande rwa Leta ya Kinshasa akamagana u Rwanda.
Umwe mu bantu ba Tshisekedi, ukora mu biro bye yagize ati: “Emmanuel Macron yamagane u Rwanda, nabikora gutyo, ibyo nibyiza. Turanamusaba ko yashyiriraho u Rwanda ibihano.”
Yashimangiye ibi avuga ko RDC yifuza ko ngo nk’uko Macron yafashe uruhande rwa Maroc mu kibazo cyayo na Algerie, ko yerura akavuga ko ashyigikiye iki gihugu, ari ku ruhande rwacyo.
Hagati aho, perezida Emmanuel Macron yavuze ko u Bufaransa na OIF basaba ko u Rwanda na Congo Kinshasa byakomeza ibiganiro by’i Luanda kugira ngo bigere ku mahoro arambye, ndetse ngo ibi ninabyo yari yabwiye Tshisekedi na Kagame.
Amakuru avuga ko Tshisekedi atigeze yitabira umunsi wa Kabiri w’inama ya OIF kuko bivugwa ko yahise afata indege asubira i Kinshasa ku murwa mukuru w’i Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo. Bivugwa ko yarakariye perezida Emmanuel Macron ngo kuko mu nama yo ku itariki ya 04/10/2024 atavuze byeruye ikibazo cy’intambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC.
Ibyo byabaye mu gihe ku wa Gatandatu hari habaye inama yo mu muhezo, yari yitabiriwe gusa n’abakuru b’ibihugu, ihagararirwa na Bestine Kazadi, minisitiri ushinzwe ibikorwa bya Francophonie.
Aya makuru anahamya ko Tshisekedi atitabiriye umusangiro w’abakuru b’ibihugu ku ifunguro rya saa sita ryatangiwe muri petit palais. Mu masaha ya nyuma ya saa sita, yagaragaye ku kibuga cy’indege, abantu ba hafi ye bavuga ko atari yishimye, kuko yari arakajwe n’imyitwarire ya Macro mu kibazo cya RDC n’u Rwanda.
Ku ruhande rwa Tshisekedi, Abanyekongo bari kumwe nawe, umwe yagize ati: “Turabizi ko Emmanuel Macron ashaka gukora inshingano z’ubuhuza, ariko niba ari uko bimeze, ntibivuze ngo abogame.”
Uyu yanavuze kandi ko dipolomasi ya Macron yabababaje kuko ngo yagiranye ibiganiro byiza na Tshisekedi, nyuma agakora imbwirwaruhame ihabanye n’ibyo bari biteze.
Abanyekongo bavuye i Paris barakaye cyane, nk’uko aya makuru abivuga.
MCN.