Urubyiruko rwo mu mujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru rwakoze imyigaragambyo yo kwamagana uguceceka kwa mahanga mu gihe muri ibi bice abasivile bicwa umunsi ku wundi.
Ni imyigaragambyo irimo kubera mu mujyi rwagati wa Goma, aho abarimo kuyikora bitwaje ibyapa bikubiyemo ubutumwa benda guha ibihugu byo mu Burayi n’Amerika.
Ubutumwa bitwaje ku byapa bugira buti: “Abenegihugu baramagana uguceceka kw’amahanga ukurebera kwayo mu gihe ibyaha byo mu ntambara n’ibyaha byibasira inyoko muntu bikomeje kwiyongera mu Burasirazuba bwa RDC.”
Mu butumwa bwa majwi aba bari mu myigaragabyo batanze bugira buti: “Nta bwo twumva impamvu abaturage bavanywe mu byabo batagira kirengera. Abaturage baricwa Umunsi ku wundi nka kurya kw’inyamanswa.”
Ahanini iyi myigaragabyo yakozwe kubera mu nkambi y’impunzi iri i Mugunga, ku itariki ya 03/05/2024 hishwe abantu 35 bicwa barashwe naho abagera ku 46 barakomereka. Ku ruhande rwa leta ubwo bwicanyi babushinja M23 mu gihe M23 nayo ibushinja ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa kuba ariryo ryateye biriya bisasu mu baturage.
Kimweho abaturiye iyo nkambi ya Muganga, bo ubwabo bahamije ko ibisasu byatewe i Mungunga ko byarashwe n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa.
Ni ubutumwa barimo batanga bakoresheje amajwi, bukaba bwaragiye bunyuzwa ku mbuga nkoranya mbaga, harimo n’imbuga za Whatsapp.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.