Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yongeye kuvuga ko intambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC nta kindi cya yimara usibye ibiganiro.
N’ibyatangajwe n’umunyamabanga w’ungirije wa Amerika ushinzwe diplomasi, imiyoborere n’amahoro, Enrique Roige n’umuyobozi w’ungirije wishami rya USAID rishinzwe demokarasi, Mark Billera, mu ruzinduko bagiriye i Kinshasa ku murwa mukuru w’i Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Mu ruzinduko rw’iminsi irindwi izi ntumwa zagiriye muri icyo gihugu cya RDC, zageze no mu mujyi wa Goma, bagenzura uko umutekano uhagaze mu Burasirazuba bwa RDC.
Zaganiriye n’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo ku ngingo zitandukanye zirimo izirebana n’ubufatanye bw’i bihugu byombi, ariko no ku mutekano ukomeje kuzamba mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Radio okapi yatangaje ko Roig yatangaje ko Amerika iri kuganira n’Abanyekongo ndetse n’ibihugu byo mu karere RDC iherereyemo kugira ngo haboneke ibisubizo bizava mu biganiro.
Ati: “Turi gukorana n’Abanyekongo n’abafatanya bikorwa bo mu karere kugira ngo dushake igisubizo kiganiriweho cy’ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC.”
Izi ntumwa zizakora raporo y’ibyo zabonye ku bijanye n’umutekano mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo nyuma bashikirize ubuyobozi bukuru bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ni yo izashingirwaho mu kumenya ubufasha Abanyakongo bakwiye kugenerwa.
Ibyo bitangajwe mu gihe imiryango mpuzamahanga itandukanye irimo iyo mu karere ndetse na ONI igize igihe isaba ubutegetsi bwa Kinshasa gukoresha inzira y’ibiganiro kugira ngo bashake amahoro arambye ku ntambara ibera mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Ikavuga ko gushaka igisubizo hakoreshejwe ingufu za Gisirikare bidashobora kurangiza amakimbirane y’intambara amaze imyaka myinshi muri icyo gihugu.
MCN.