Ubuyobozi bw’Ingabo za FARDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, k’u munsi w’ejo hashize, tariki ya 20/01/2024, berekanye Abasirikare icyumi na batatu(13) ba M23 bavugako bafatiwe mu mirwano icyo gisirikare gihanganyemo n’uwo mutwe.
Nk’uko bigaragara muri video ngufi umuvugizi wa FARDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru Lt Col Ndjike Kaiko Guillaume, yageneye Abanyamakuru, ivuga ko bariya basirikare bafatiwe mu mirwano ariko ntivuga agace imirwano yabereyemo.
Ni video igaragaza kandi ko M23 ya mbuwe n’ibikoresho byinshi by’agisirikare harimo imbunda zo mu bwoko bwa Mortier n’imbunda nto zo mu bwoko bwa AK-47. Gusa ubuyobozi bw’u mutwe wa M23 ntacyo baravuga kuri ay’amakuru avuga ku Ngabo zabo zafashwe mpiri.
Amakuru yakomeje gutangazwa n’imbuga z’itanga amakuru zo muri teritware ya Rutsuru avuga ko ibyo FARDC yashize hanze bidafite ishingiro ko ndetse ari “Amakuru y’ibihimbano.”
Urubuga rwa Rutsuru, rwagize ruti: “Ku ki FARDC itagaragaje aho bariya basore bafatiwe k’urugamba? Iriya nkuru FARDC yashize hanze ni Fake news.”
“Sibwo bwambere leta ya Kinshasa ikoresha abahungu bari Goma ikabaha ifaranga z’umurengera barangiza bakerekanwa mu itangaza makuru ko ari Ingabo za M23, zafashwe mpiri, mwabo wo gukanga Isi.”
Yakomeje agira ati: “Kuva imirwano y’ubura mu ntangiriro z’umwaka w’2021, FARDC n’abambari babo, ntibarambura M23 byibuze na santimetre imwe.”
K’u rundi ruhande amakuru atangwa n’abaturage baturiye ibice byo muri teritware ya Masisi, avuga ko nyuma yirahira rya perezida Félix Tshisekedi, ko u Mujyi wa Sake, wamaze kuzengurukwa n’inyeshamba za M23.
Ibi bibaye mu gihe iki Cyumweru turimo dusoza, ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, zakoresheje drone mu kurasa ibisasu biremereye mu baturage n’ahari ibirindiro by’ingabo z’u mutwe wa M23.
Ibisasu bivugwa ko byangirije amatungo y’abaturage harimo ko Inka zapfuye ndetse n’amazu menshi y’abaturage arasenyuka.
Bruce Bahanda.