Byamaze kumenyekana ko uwiyita Col Alexis Nyamusaraba, ko ariwe watanze itegeko kuri Maï Maï, ribuza Abanyamulenge kurema Isoko ya Gatatu, iremera mu bice byo muri Localite ya Gitoga, muri Grupema ya Kigoma, teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
K’uwa Kabiri, tariki 05/12/2023, Abanyamulenge bo mu bwoko bw’Abatutsi, bakoranye ikiganiro n’abaturage bo mu bwoko bw’Abapfurero, n’ikiganiro cyabereye mu Rurambo, kiriya kiganiro cyari kigamije gushakira akarere k’imisozi miremire ya Rurambo amahoro n’u mutekano no kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo amasoko yongere areme maze abaturage bahahe.
Mu makuru yizewe Minembwe Capital News, twahawe n’uko muricyo kiganiro ariya Moko y’umvikanye ko amasoko yongere akarema ahanini Isoko ya Gitoga irema k’umunsi wa Gatatu, niyo mu Buzuke irema k’umunsi wa Kane w’i Cyumweru.
Ibi ba byumvikanye nyuma y’uko ziriya Soko zifasha Abaturage guhaha i biribwa n’ibyambarwa zari zigize igihe zitarema, kubera umutekano muke ahanini uterwa n’intambara z’urudaca zibera muri aka karere .
Nk’uko iy’i nkuru ikomeza ivuga n’uko k’umunsi w’ejo hashize, Abanyamulenge babwiwe ko ikiganiro cya Banyamulenge na Bapfulero cyo k’uwa Kabiri, bumvikanye ko abantu bose barema Isoko ya Gitoga.
Byavuzwe ko Abanyamulenge, bagiye bavuye mu duce twose twa Rurambo, homuri teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, berekeza mw’Isoko ya Gitoga, aba mbere ubwo bari hafi kw’injira mw’Isoko ya Gitoga, ba hasanze i Bariyeri, yariho Inyeshamba zo mu mutwe wa Maï Maï, rero ziriya Maï Maï, ba bwiye Abanyamulenge ko bo ba temerewe kurema ariko andi Moko yose yo yemerewe. Gusa ntakindi cyakurikiye ho usibye ko Abanyamulenge batigeze barema.
Bikaba byavuzwe ko ririya tegeko(Briefing), ryatanzwe na Colonel Alexis Nyamusaraba, ukuriye umutwe w’inyeshamba wa Gumino, usanzwe ukorana na Maï Maï ndetse na P5, nk’uko iy’inkuru tuyikesha bamwe mu baturage baturiye ibyo bice.
Mu gitero giheruka kugabwa ku Banyamulenge baturiye u muhana wa Nyakamungu, ubalizwa muri Localite ya Kahororo, Grupema ya Kigoma, teritware ya Uvira, hemejwe ko kiriya gitero cyarimo Maï Maï, Gumino, P5, FDLR na FARDC. Ki kaba cyarakozwe kw’itariki ya 21/11/2023.
Nyuma y’icyo gitero kandi havuzwe amakuru ko hari abasirikare bo mu mutwe wa Gumino, bafatanwe Inka zabo m’ubwoko bw’Abanyamulenge zari ziheruka kunyarwa muribyo bitero byagabwe i Nyakamungu.
Aho ndetse bivugwa ko abo basirikare ba Gumino ko bahise bafungwa i b’Uvira, bafungwa n’igisirikare ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.