Mu mirwano y’iminsi itatu ku Cyumweru, k’uwa Mbere, k’uwa Kabiri no kuri uyu wa Kane, tariki 07/12/2023, byavuzwe ko muri uru rugamba ko arirwo rwaguyemo abasirikare benshi b’u Burundi, kuva b’injira mu ntambara yeruye n’umutwe wa M23, aho ziriya Ngabo z’u Burundi ziyemeje gufasha Wazalendo, FDLR na FARDC kurwanya M23.
Inkuru dukesha Isoko yacu, ihamya ko muri iyi mirwano y’iminsi itatu ko yaguyemo abasirikare b’u Burundi basaga 200 abandi n’abo ba burirwa irengero harimo na bakomeretse.
Mubo yatangaje harimo: Caporal-Chef Clement Habyarimana(Matricile 76010/HR23005), yavutse mu 1983 avukira muri Komine Mutimbuzi, mu Ntara ya Bujumbura. 1ère Class Cassien Hatungimana(Matricile 80498/HR5122), yavutse mu 1993, avukiye muri Komine Matongo, mu Ntara ya Kayanza. 1ère Classe Celeus Ndayikeza(Matricile 83113/HR27179), yavutse mu 1998, avukiye muri Komine Gisagara mu Ntara ya Cankuzo. 2ème Classe Edson Izobampa(Matricile 87825/HR30956), yavutse mu 1999, yavukiye muri Ruhagarika.
Ku wa Mbere, tariki 04/12/2023, niho kandi byatangajwe ko mu Ngabo z’u Burundi zifasha FARDC na FDLR kurwanya M23 ko haguyemo abasirikare ba biri b’u Burundi bafite ipeti rya Major, aribo: Major Onesphore Ndayiragije, wamamaye kw’izina rya Bigohe na Major Pascal Ngendakumana.
Gusa M23 nk’uko yakomeje kubivuga kumbuga nkoranya mbaga, yagaragaje ko mu Rugarama rwokuri uyu wa Kane, tariki 07/12/2023, ko hapfuye abasirikare benshi b’u Burundi ni mu mirwano yahesheje uriya mutwe wa M23 gufata u Mujyi wa Mushaki, wo muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mushaki, iherereye mu bilometre 36 n’u Mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Aha muri Mushaki hari ibirindiro bikomeye by’ingabo z’u Burundi, Wazalendo, FDLR na FARDC.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.