Inzara iravuza ubuhuha muri teritware ya i Djwi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Cumi n’umwe (11), nyuma y’uko byari bimaze ku menyekana ko leta ya Kinshasa ikomeje kohereza ingabo z’u Burundi na FDLR aho Congo ihana imbibi n’igihugu c’u Rwanda, muri icyo gihe byavuzwe ko Congo Kinshasa ko y’aba ishaka gushora intambara yeruye kuri leta ya Kigali, ibi byatumye Abacuruzi bahagarara ahanini abacuruza ibijanye n’ibiryo.
Nk’uko byagiye bivugwa leta ya Kinshasa yashize Ingabo ninshi z’u Burundi na FDLR Nyangezi, Kamanyola, Ngomo na i Djwi, kugeza n’ubu ziriya Ngabo ziracahari n’amagingo aya.
Ibi byanahamijwe n’abaturage bo muribyo bice aho bahaye ubuhamya MCN, bagize bati: “Uduce twose twa Congo duhana imbibi n’u Rwanda, bari kuhashira Ingabo z’u Burundi na FDLR.”
Bisanzwe bizwi ko abaturage baturiye teritware ya i Djwi, bahahira mu Gihugu cya baturanyi mu Rwanda. Ariko kuri ubu Abacuruzi baho ba bujijwe kongera kugurira ibijanye n’ibiryo mu Rwanda aho bariya bategetsi batinye ko byaba bigemurirwa FDLR na FDNB, bashaka gutera i Gihugu c’u Rwanda.
Umwe mu baturage baturiye ibyo bice yabwiye Minembwe Capital News, ati: “Ubu dufite inzara ninshi Abanyarwanda banze ko duhahira mu gihugu cyabo ngo ahari tubishira FDLR. Ariko kandi nibyo kuko niyo FDLR nayo itegera ibiryo ku bacuruzi bahahira i Rwanda.”
Yunzemo kandi ati: “Haba mu basirikare b’u Burundi baraha, FARDC na FDLR natwe abasivile, turashonje cyane. Abanyarwanda batwemereye gusa Inzoga n’izo ziva iwabo zikaza hano kw’i Djwi. Inzara iratumara tu kandi muzi ko na leta ya Kinshasa idahahaye abaturage bayo n’Abasirikare.”
Teritware ya i Djwi, iherereye hagati mu mazi y’ikiyaga cya Kivu, gikora ku gihugu c’u Rwanda na Congo Kinshasa. Iyi teritware ya i Djwi yahawe ubwigenge ahagana mu mwaka w’1974. Ikaba ifite Cheferie zibiri gusa: Cheferie ya Mbere ni Rubenga iherereye mu Burasirazuba bw’iyi teritware na Cheferie Ntambuka, iherereye mu majy’Epfo.
Aka gace gatuwe n’abaturage bo mu bwoko bw’Abahavu.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.