Président wa Kenya William Samue Ruto yitezwe i Kigali Uyumunsi aho baza kuganira na Mugenziwe Paul Kagame kukibazo c’umutekano muke uri muburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo ( RDC ).
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 04.04.2023, saa 8:34 Am kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News, ahayacicibikana kumbuga nkoranya mbaga( Social Media), za Kenya nuko Président w’icogihugu William Ruto, aza kuja i Kigali mugihugu ca Republika y’Urwanda, akaba arinarwo rubaye urugendo rwambere agiriye i Kigali kuva yimikwa kuba Président. Tubibutsa ko Président Kagame ariwe wabaye uwambere witabiriye umuhango wokurahiza William Ruto i Nairobi.
Mururu ruzinduko byavuzwe ko ari no gukomeza kunoza umubano urihagati y’ibihugu byombi doreko bahorana umubano utabamo agatotsi kuva mbere kose, mururu ruzinduko kandi byatangajwe ko baza nokuganira kukibazo c’umutekano muke uri muburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo (RDC).
Kumutekano muke uri muri Congo kinshasa hashize igihe kirenga umwaka hari imirwano hagati y’Ingabo za Leta y’iki gihugu ndetse n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 Kinshasa ivuga ko ziterwa inkunga n’u Rwanda, gusa leta ya Kigali igize igihe ihakana ibyo birego.
Mu rwego rwo gukemura aya makimbirane, igihugu ca Kenya gikomeje gukora ibishoboka byose kugira ariya makimbirane arangire hisunzwe inzira ya Politiki; n’ubwo ubushake bwa Leta ya Congo bugarara ko ari buke cyane.
Umuvugizi wa Leta y’iki gihugu, Patrick Muyaya, yaraye abwiye itangazamakuru ko Leta ya Congo itazigera ijya mu mishyikirano na M23.
Ni mu gihe bigizwemo uruhare na Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya mbere yo kugirwa na Président Ruto umuhuza mu bibazo bya Congo, M23 imaze igihe iva mu bice bitandukanye yari yarigaruriye nk’uburyo bwo gukemura ikibazo cy’umwuka mubi ifitanye n’ubutegetsi bw’i Kinshasa.
Kuva mu mpera z’umwaka ushize M23 imaze kuva mu duce twa Kibumba, Rumangabo, Mushaki, Kilolirwe na Kitshanga, nk’uko byemejwe n’inzego zitandukanye zishinzwe ubugenzuzi mu karere.
Muri Teritwari ya Rutshuru M23 kandi yavuye mu mujyi wa Bunagana, ndetse uyu mutwe uranateganya kurekura agace ka Kiwanja bitarenze tariki ya 15.04.2023.
Utu duce twose nyuma y’uko abarwanyi b’uriya mutwe batuvuyemo duhita dufatwa n’Ingabo z’ibihugu bya Kenya, u Burundi, Uganda na Sudani doreko ingabo za Sudan Yepfo zamaze kugera kurubu butaka nyuma gato yiza Uganda.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.