Kuri uyu wa Gatanu, tariki 08/12/2023, guhera igihe c’isaha ya sakumi n’imwe, Urusaku rw’Imbunda ziremereye n’izito rw’umvikanye mu nkengero za Komine Minembwe kugeza ubu turimo kwandika iy’inkuru.
Ibi bitero byavuzwe ko biremereye bikaba bya gabwe n’ihuriro ry’imitwe y’itwaje imbunda ikorana bya hafi n’igisirikare ca Republika ya Demokarasi ya Congo(FDLR, Maï Maï na Red Tabara), kuva kare bya vuzwe ko ba bigabye mu duce dutuwe n’Abaturage ba Banyamulenge bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Nk’uko iy’inkuru imaze kumenyekana biriya bitero byagabwe ku Kivumu, mu Rwingandura no kw’i Rumba, utu duce twose duherereye muri Grupema ya Basimunyaka y’Amajy’epfo, Secteur ya Lulenge, teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Nyuma y’uko ririya huriro ry’imitwe y’itwaje imbunda ikorana bya hafi n’igisirikare ca RDC, mu Minembwe, ba gabye biriya bitero bigamije gusenyera no kwica Abanyamulenge bo mu bwoko bw’Abatutsi, abaturage b’Irwanaho bo mw’itsinda rya Twirwaneho, batoye imbunda maze bahangana naziriya Nyeshamba.
Umwe mu baturage baturiye Komine Minembwe, yagize ati: “Hari k’umvikana urusaku rwinshi rw’Imbunda mu byukuri imbunda zikomeje kuvugira mu Rwingandura, no kw’i Rumba ntibisanzwe. Gusa Twirwaneho rwose ikomeje gusubiza biriya bitero inyuma.”
Uyu muturage uganiriye na Minembwe Capital News, yanahamije ko Ingabo za FARDC zikorera muri Minembwe Centre zitigeze zitabara abaturage.
Ati: “Igitangaje ntacyo Ingabo za 12 ème brigade ya FARDC barigukora ngo batabare abaturage. Hubwo bakomeje kurangiza gusa ku misozi.”
Tubibutsa ko 12ème brigade irebwa na Brigadier General Andre Oketi Ohenzo naho Colonel Alexis Rugabisha, uvuka mu Minembwe akaba ariwe OPS w’iyi Brigade.
Kugeza ubu impande zose ziracyahanganye muri biriya bice byabereyemo imirwano mu nkengero za Komine Minembwe.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.