Perezida wa Uganda Museveni yahishuye ko yigeze gusaba Mobutu kudaha n’Interahamwe icyumbi muri Zaïre akamwima amatwi.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 06/08/2023, saa 7:10pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umukuru w’igihugu ca Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yavuze ko yigeze kuburira Uwahoze ari Perezida wa Zaïre Mobutu Seseko, kudaha icyumbi Interahamwe n’Ingabo za Leta ya Habyarimana zahungiraga muri Zaire n’imugihe izi Nterahamwe n’ingabo za Juvenal Habyarimana bari bamaze gutsindwa n’Ingabo za RPF Inkotanyi.
Perezida wa Uganda Yoweri Museveni avugako yihamagariye Mobutu Sese Seko wayoboraga icyo gihugu, amusaba kutazakira zifite intwaro no kwirinda kuzituza hafi y’u Rwanda, ngo muricyo gihe Mobutu Seseko Kukungwendo amwima amatwi.
Iyi ngingo ijyanye n’amateka y’u Rwanda, Perezida Museveni yayigarutseho muri iki cyumweru, mu kiganiro yagiranye n’abayobozi batandukanye, abasobanurira iby’amateka yo mu karere k’ibiyaga bigari n’imvano y’amakimbirane n’ibibazo by’umutekano muke byagiye bihagaragara.
Perezida Museveni yagaragaje ko kuba uyu munsi Repubulika ya Demokarasi ya Congo yugarijwe n’ikibazo cy’umutekano muke, ari ibintu bifite imizi mu mateka maremare y’iki gihugu.
Yavuze ko ibibazo by’umutekano muke n’ubutegetsi budahamye byatangiye kugaragara nyuma y’iyicwa rya Patrice Lumumba wabaye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, aho ahera yemeza ko abo mu Burengerazuba bw’Isi aribo ntandaro y’ibibazo iki gihugu kirimo uyu munsi.
Museveni ati: “Lumumba yaje kwicwa, yicwa na bagashakabuhake, kuva icyo gihe Congo ntirigera igira amahoro. Ntiyigeze igira Ishyaka riri ku rwego rw’igihugu, ntiyigeze igira ingabo z’igihugu kugeza n’uyu munsi. Ibi bibazo byose bifite imizi muri kiriya gikorwa cya ba gashakabuhake cyo guhirika ubuyobozi bwashyizweho n’abaturage. Kuva icyo gihe abaturage ba Congo ntibigeze bagira amahirwe yo kwihitiramo ubuyobozi.”
Perezida Museveni yakomeje avuga ko aya makosa ba gashakabuhake bakoze muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo banayakoze mu Burundi no mu Rwanda, ndetse aza kugeza kuri Genoside yakorewe Abatutsi.
Muri iki kiganiro cyari cyanitabiriwe n’Umuyobozi wa Komisiyo ya Afrika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, Perezida Museveni yagarutse no ku buryo amateka y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo yaje kwivanga.
Yavuze ko byose byatewe na Mobutu Sese Seko wahaye ubufasha Leta ya Habyarimana ubwo yari mu rugamba na RPF Inkotanyi yashakaga kubohoza u Rwanda kubera akarengane kari mu gihugu.
Ati “Ubwo Ingabo za RPF zagendaga gutera u Rwanda, Mobutu wari warateje ibibazo byinshi muri Congo yinjiye mu bibazo bya Politike y’u Rwanda kubera ko yashakaga gufasha Habyarimana, uriya mugabo wari ku butegetsi hariya. Uko niko ibibazo bya Congo byari byarivanze n’iby’u Rwanda. Yohereje ingabo ze mu Rwanda ziratsindwa, ubutegetsi bwa Habyarimana bukurwaho.”
Perezida Museveni yavuze ko nyuma y’iri kosa Mobutu yakoze, yongeyeho irindi ryo kwakira Interahamwe n’Ingabo zahoze ari iza Habyarima, aziha ubuhungiro zifite intwaro ndetse azituza no hafi y’umupaka.
Yavuze ko ubwe ku giti cye yihamagariye Mobutu amubwira ko ari guteza ibibazo.
Ati “Miliyoni irenga y’Abahutu bafite intwaro y’injiye i Goma muri Congo, njye ubwanjye ninginze Mobutu ndamubwira nti nyakubahwa Marshal kubera izi Nterahamwe ku mupaka, niba ushaka ko ziguma muri Congo bajyane kure, uvangure ibibazo bya Congo n’iby’u Rwanda, kubera ko abo bantu washyize ku mupaka bari gutegura kongera gutera.”
Museveni yavuze ko icyo gihe Mobutu yamwimye amatwi, ndetse ashimangira ko aya makosa yakoze ariyo yashyize iherezo ku butegetsi bwe.
Mu mwaka wa 1994 ubwo Ingabo za RPF Inkotanyi zari zikimara guhagarika Genoside yakorewe Abatutsi, impunzi zirenga miliyoni zibiri zavuye mu Rwanda zigana mugihugu cyahoze cyitwa Zaïre, zinjirira Goma na Bukavu zija no mu m’Ajyepfo ya Kivu.
Izi mpunzi, abo muri iyi mijyi iherereye mu Burasirazuba bwa Congo y’iki gihe ntabwo bari bazi ishyano bari bikururiye kuko haje gukurikiraho akaga, indwara za macinya zica benshi, kwica Abatutsi bikomereza Zaïre n’andi marorerwa atavugwa.
Mu rwego rwo gukemura iki kibazo cy’impunzi z’u Rwanda zari zikomeje gupfa urusorongo no guhagarika ibitero by’abacengezi abasize bakoze Genoside bari bamaze igihe bagaba ku Rwanda, Guverinoma y’u Rwanda yohereje ingabo muri Zaïre ngo zisenye inkambi ndetse zinacyure ingeri nyinshi z’Abanyarwanda bari barahunze, aho bamwe basaga nk’abafashwe bugwate na Ex FAR n’Interahamwe bari barangajwe imbere na Leta y’Abatabazi yari isigaye ikorera mu buhungiro.
Umwaka wa 1996 wagiye kurangira mu Rwanda hamaze gutahuka impunzi zirenga miliyoni 1,2 zirimo n’izavuye muri Tanzania, gusa muri iki gihe hari hakibarwa izindi zisaga ibihumbi 200 zari zigifashwe bugwate. Naho mu mwaka wa 1997 nabo baje kubohozwa n’Ingabo z’u Rwanda basubizwa mu gihugu.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.