Umutwe wa M23 uvuga ko itarebwa n’icemezo cafashwe n’Abagaba Bakuru b’Ingabo z’Ibihugu bya EAC, giha igihe ntarengwa uyu mutwe kuba wavuye mu bice byose wafashe, ukavuga ko uramutse urashweho n’izi ngabo wakwemera ukahicirwa mu gihe cose ibyo basabwa bitarubahirizwa.
Abagaba Bakuru b’Ingabo za EAC, bashyize hanze itangazo risaba umutwe wa M23 kubahiriza icemezo wafatiwe co kuba warekuye ibice 13 wafashe hagati ya tariki 10 na 30 z’ukwezi gutaha kwagatatu mu 2023.
Ibice 13 byose byafashwe n’uyu mutwe wa M23, bigomba kurekurwa bigasigara mu maboko y’Ingabo ziri mu butumwa bwamahoro muri Eastern ya Drc, nkuko byakozwe ku bice bimwe biherutse kurekurwa n’uyu mutwe.
Umutwe wa M23 uvuga ko iki cemezo kitabareba nkuko byatangajwe n’Umuvugizi Wungirije wa M23 mu bya politike, Canisius Munyarugero.
Ati “Ahubwo se kiraturebaho [icyemezo c’Abagaba Bakuru b’Ingabo za EAC
Canisius Munyarugerero yakomeje avuga ko mbere yo gusaba M23 kuva mu bice yafashe, hakwiye gusabwa imitwe y’abanyamahanga iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yigize akaraha kajya he nka FDLR, kuhava.
Ati “Ucumbitse n’uri iwe, usohoka mbere ninde? Nyiri urugo ni we usohoka? None se reka nkubaze, njyewe uri iwacu na FDLR waje ari umwimukira, umucumbitsi ni inde?”
Canisius Munyarugerero Akomeza avuga ko izi ngabo za EAC zasabye M23 kuva mu bice yafashe, na zo ari inyamahanga, bityo ko zidakwiye kotsa igitutu uyu mutwe mu gihe uri mu gihugu cawo.
Yanagarutse kandi ku bacanshuro binjijwe muri Congo bakomeje gufasha FARDC ndetse n’imitwe nka FDLR mu bikorwa bihunganya umutekano w’Abanyekongo.
Ati “EAC niba ari abavandimwe, niba ari abaturanyi, niba badushakira amahoro nibabanze bacure abo b’Abacancuro, nibabanze bacure FDLR, nibacure ADF-NALU, nibacure RED-Tabara, maze ubundi twicare tuganire.”
Abajijwe niba M23 idafite impungenge ko nibatubahiriza iki cemezo, bashobora kuzaraswaho n’ingabo za EAC, yasubije avuga ko bazakora ico umuntu wese yakora igihe atewe asanzwe iwe.
Ati “None se reka nkubaze? uwagusanga mu nzu yawe akakubwira ngo sohoka, wakora iki? Wakwemera ugasohoka?”
Avuga ko uyu mutwe na wo wakwirwanaho kuko uri ku butaka bw’Igihugu cabo, bityo ko aho kugira ngo bahakurwe bakwemera bakahasiga ubuzima.
Ati “Ahubwo Rutshuru aho turi, i Masisi aho turi, ni i Rubavu, ni i Kisolo [muri Uganda], ni Angola, ni Nairobi se?. Abo baje nibaze baduhe amahoro badufashe gushaka amahoro. Niba baje kudufasha gushaka amahoro nibirukane ibihararumbo, bene urugo dusigare tuganira.”
Canisius Munyarugerero avuga ko batanze urugero rwiza rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro yafashwe ireba imitwe yose, ariko indi mitwe kw’ itigeze igira na kimwe ikora.
Ati “None ko twatanze kotwabaye icitegererezo tugatanga intangabugabo, baracadushaho iki. Kugeza ubu hari FDLR, nabandi bari bataha iwabo? Nta n’umwe urataha iwabo kandi FDLR ni Abanyarwanda.”
Umutwe wa M23 warekuye igice cya Kibumba ndetse n’ikigo ca Gisirikare ca Rumangabo, uvuga ko nyuma yo kurekura ibi bice, FARDC ifatanyije n’imitwe yiyambaje, bakomeje kuwugabaho ibitero no kugirira nabi Abanyekongo b’Abatutsi kandi ko utazabyihanganira
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
Canisius abisobanuyeneza chane Imana imuhe umugisha.FDLR niyo FARDC ntushobora kubatandukana barasa bambarakimwe barwanirahamwe biragoye kubatandukanya ahubwo Felix niyemere imishikirano ntabindi