Umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka, yongeye gushimangira ko Félix Tshisekedi atazabatsinda ndetse aburira abanyekongo kwi rukana Tshisekedi.
Umuvugizi wa M23 mu bya politike Lawrence Kanyuka, kuri iki Cyumweru tariki ya 14/01/2024, yashize inyandiko hanze ziburira Félix Tshisekedi Tshilombo, ko atagomba gufata umutwe wa M23 uko yishakiye.
Lawrence Kanyuka akoresheje urubuga rwa X yagize ati: “Ntu shobora kwirukana M23 mu bice igenzura. Mu buryo bwose haba mw’ikorana buhanga, nti watsinda M23. Turabizi ko hafashwe ingamba zikarishye zo guhasha umutwe wa M23 harimo n’imirongo ngenderwa y’ibihugu mpuzamahanga, ibyo byose wabikoresha, utabikoresha ntacyo wageraho.”
“Bwana Félix Tshisekedi Tshilombo, wakoresheje n’ifranga kugira umareho M23 kugeza naho ukoresha umutwe wa FDLR ndetse na Wazalendo ariko byose bisa nibyagupfanye.”
“Tshisekedi wageze naho ukoresha ibinyoma mu gusebya M23, ukoresha abagabo bari i Goma ndetse na Radio Okapi, wageze ku ki?”
Kanyuka, yavuze ko Perezida Félix Tshisekedi ya teje igihugu ca Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ibyago, yagize ati “Félix Tshisekedi Tshilombo, yakoresheje abazi kuvuga imvugo z’ihembera urwango ruganisha ku moko biteza imvururu muri Katanga, kwamouth, Ituri na Minembwe, muri Kivu y’Amajy’epfo ndetse imiyoborere mibi ya Tshisekedi niyo yateje abaturage inzara muri Kasaï n’ahandi.”
Umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka, yamenyesheje ko Tshisekedi Tshilombo atemewe nka perezida mu bice byinshi byo muri RDC.
Ati: “M23 yongeye gushimangira ko Félix Tshisekedi Thilombo, atemewe mu turere twose agenzura. Ikindi amenye ko mugihe adafasha cyangwa ngwabe yatabara abari mu kaga ari amahano mabi kuri we.”
Yakomeje agira ati: “Umutwe wa M23 wo, ntuzigera utezuka kurengera abaturage ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ahari ho hose bazaba bari mu kaga.”
Yasoje ashishikariza abantu bose kw’iyunga n’u mutwe wa AFC (Alliance Fleuve Congo).
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.