Umusenguzi Fidel Mugunguza, yagaragaje ko M23, imaze gutsinda ubutegetsi bwa Tshisekedi!
Yatangije y’ibaza ati: “Intambara irimo kubera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, iraganahe?”
“Leta ya Kinshasa yaba yarabuze iki, kugirango imareho intambara bahanganyemo na M23?”
” Baca umugani ngo ‘Usenya urwe bamutiza umuhoro.’
“Urugamba ubutegetsi bwa Kinshasa barimo na M23, rumaze igihe kirenga imyaka ibiri.”
“Leta ya Congo ubwayo, binyuze ku mukuru w’igihugu cyayo, perezida Félix Tshisekedi, ya vuze ko M23 ifite imbaraga. Ibi kandi byagarutsweho n’ingabo za MONUSCO, aho zavuze ko umutwe wa M23 ufite ibikoresho birenze iby’ingabo za leta ya kinshasa, muri icyo gihe MONUSCO yashishikarije Guverinoma ya Kinshasa kuganira na M23. Ibyo leta yanze hubwo biviramo ko ubutegetsi bwa Kinshasa busaba MONUSCO kubavira mu gihugu n’ubwo bikiri inzozi.”
“Mu byo Kinshasa yagaragaje yavuze ko kuba MONUSCO iri k’u butaka bwa RDC bidatanga umusaruro n’umwe ku baturage ba RDC.”
“MONUSCO yageze muri Congo, mu 1999, ubwo hari hayoboye perezida Mzee Laurent Désiré Kabila, muri icyogihe yitwa ga ‘MONUC.'”
“Kuba MONUSCO ibaye igihe kirekire muri RDC nti bya bujije ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwiyambaza iz’i ndi ngabo z’Amahanga, k’uko mu mwaka w’ 2022, mu Burasirazuba bwa RDC, haje ingabo za EAC.”
“Gusa ingabo za EAC, zaje zivuga ibinyuranye nibyo leta ya Kinshasa itari yiteze kuko Kinshasa yo yarizi ko M23 igiye kurimburwa na EAC, ariko EAC yavuze ko itaje guhangana na M23 ko hubwo baje guhuza M23 n’ingabo za RDC.”
“Hakurikiyeho ko Leta ya Kinshasa izana Abacanshuro bakomoka mu gihugu cy’u Burusiya abo umukuru w’Igihugu cya RDC yise abatoza beza, yavuze ati: ‘Abatoza beza,’ bahageze.”
“Aba nabo ntacyo bigeze bahindura, kugeza magingo aya.”
“Mu mpera z’u mwaka ushize, ingabo za EAC zara sezerewe haza iza SADC, mbere leta ya Kinshasa yariyaguze indege z’intambara ariko ntaco zafashije ku bwo gutsintsura umutwe wa M23 umaze imyaka ibiri muri Rutshuru.’
“Kinshasa kandi yaje kwiyambaza utu dege tutagira abapilote, biza kurangira M23 ihanuye mo tubiri.”
” Ubwo ingabo za SADC zageraga muri RDC, tariki ya 15/12/2023, bya vuzwe ko zije kurandura umutwe wa M23 muduce wigaruriye binyuranije n’amategeko, nk’uko ba byivugiraga, none birangiye mu rugamba rwa mbere barwanye bahunze bahungira mugace ka Kimoka.”
“Muri make iy’intambara ina niye ubutegetsi bwa Kinshasa muburyo bwose.”
“Kinshasa yarahahombeye, yahatakarije abasirikare benshi ku rugamba, abaturage bayo bakuwe mu byabo, ibi byose Kinshasa yabishoyemo imbaraga kugira isenye M23 ariko ntibyakunze.”
“Impanvu nta yindi yatumye M23 ihagarara neza k’urugamba nuko,
irwanira ukuri, ku bwo kurenganura ubwoko bw’Abatutsi bagize igihe kirekire mu bibazo badafite ubavugira, ikindi n’uko ntayandi mahitamo barava iwabo bajehe?”
“Mu gomba no kumenya ko umuntu urwa nira mu rutoki rwe, bigoye kugira ngo uwa muteye abashe ku mutsinda.”
“Bwana Fidel Mugunguza, yasoje y’ibutsa ko leta ya Kinshasa ikwiye kwibuka ko yakoze uko ishoboye kose kugira ngo itsintsure M23 ariko byaranze, aha yavuze ko RDC yi yambaje n’imitwe y’itwaje Imbunda y’abanyekongo ndetse niya banyamahanga harimo FDLR na Wagner.”
Fidel, yasabye ko Tshisekedi akwiye kwe mera agakora ibiganiro na M23.
Bruce Bahanda.
Intambara irasenya ntiyubaka