Niba Perezida Paul Kagame ari umunyagitugu, nakwifuza ko Afrika igira benshi nka we, byavuzwe n’umuyobozi ukomeye muri Afrika.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 05/07/2023, saa 4:00pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umuyobozi w’ishuri rikuru rya gisirikare mugihugu ca Ghana, Dr Vladimir Antwi-Danso, yatangaje ko avuga ati: “Niba Perezida Paul Kagame ari umunyagitugu nk’uko bamwe babivuga, nakwifuza ko umugabane wa Afrika wose ugira abantu benshi bameze nka we.”
Dr Danso, ibi yabivuze ubwo yari mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Korku Lumor wa TV Africa mu gitondo cyo kw’itariki 04/07/2023, nk’uko Ghana Web yabitangaje, yavuze ko ijambo ‘Demokarasi’ rigira ibisobanuro bitandukanye bitewe n’aho rikoreshwa.
Iyi mpuguke muri politiki n’umutekano yasobanuye ko hari abitwa “abubahiriza Demokarasi” ariko ibikorwa byabo bikaba bihabanye na yo, abandi bakitwa “abanyagitugu”, ariko baravanye ibihugu byabo kure, babigeza ku iterambere rigaragarira benshi.
Ati: “Mpora mvuga ko nahitamo umunyagitugu uzi aho ari kwerekeza igihugu cye, akacyubaka abinyujije mu nzego za Leta kugira ngo gitere imbere, aho guhitamo uwitwa umudemokarate umbeshya, ansha mu rihumye, akanyiba, n’Isi yose ikamusingiza nk’umudemokarate.”
Dr Danso yatanze urugero, avuga ko u Rwanda ruri mu bihugu byitwa ko biyobojwe igitugu, kandi atari ko biri.
Ati: “Urebye igihugu nk’u Rwanda, watekereza ko nta demokarasi ibayo ariko ndasaba ko mubitandukanya. Reba, kuva mu 1994 iterambere kiriya gihugu cyagezeho ku buyobozi bw’uwitwa umunyagitugu. Kandi niba iki ari igitugu, turagishaka cyinshi muri Afrika.”
Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye na François Soudan na Romain Gras ba Jeune Afrique mukwezi kwa mbere, umwaka wa 2022, yavuze ko bishoboka ko imiterere ye ari yo ituma abantu bamwita umunyagitugu, kandi ngo ntacyo yabihinduraho.
Umukuru w’Igihugu yagize ati: “Nk’abandi bose, hari igice cyanjye ntashobora guhindura. Hari ikindi gice gukorana bishoboka. Ntabwo byashoboka ko mpindura uturemangingo twanjye. Wasanga ari byo bituma hari abambona nk’umunyagitugu, simbizi. Icyakora, ndi umuntu uhora witeguye gukorana n’abandi.”
Perezida Kagame yayoboye u Rwanda kuva mu mwaka w’2000. Ni umwanya yagiyeho nyuma y’imyaka 6 abohoye icyo gihugu hamwe n’ingabo za RPF Inkotanyi. Wavel Ramkalawan uyobora Madagascar we amubona nk’umwe mu bihangange by’Abanyafrika.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.