Ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) bwongeye gutangaza ko batiteguye gushikirana n’iy’u Rwanda muri iki gihe kuko ngo ingabo zarwo n’umutwe witwaje imbunda wa M23 biri mu gihugu cyabo mu buryo butemewe n’amategeko.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu 23/10/ 2023, ari kumwe na Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa guverinoma, Patrick Muyaya.
Lutundula yari asabwe kuvuga kuri Perezida wa Angola, João Lourenço, mu mpera z’icyumweru gishize wavuze ko kunga RDC n’u Rwanda bisa n’ibyananiranye bitewe no kuba M23 igifite ubutaka igenzura, ikanarwana. Icyo gihe yagiriraga uruzinduko muri Kenya.
Ku byavuzwe na Lourenço, Lutundula yabwiye abanyamakuru ko koko ibiganiro bitashoboka kuko ngo u Rwanda rufite ingabo ku butaka bw’igihugu cyabo, zifatanya na M23 kugenzura ibice byabwo.
Yagize ati: “Niba ibiganiro n’u Rwanda byifuzwa, birasobanutse ko u Rwanda rugomba kuva ku butaka bwa Congo, rugahagarika ubushotoranyi kandi rukarekera gufasha abaterabwoba ba M23 bamaganwa n’amasezerano ya Afrika yunze ubumwe yo gukumira no kurwanya iterabwoba.”
Lutundula yakomeje ati: “Niba ibiganiro ku mpande zombi bitekerezwaho, ni ngombwa ko twumva ko ubutaka butazahinduka. Congo si igihugu gitangwa, kirafunguye ariko ntigitangwa. Bityo rero muri ibi bihe, nta muyobozi wo muri Congo uteganya gushikirana nabo.”
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC yasubiyemo ijambo Perezida Félix Tshisekedi yavugiye mu nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye, ko nta n’ibiganiro bizabaho hagati ya Leta yabo na M23 kuko ngo uyu mutwe witwaje imbunda wakabaye urekura ibice wafashe, ukarambika imbunda.
Uyu muyobozi avuze ko nta biganiro RDC iteganya kugirana n’u Rwanda muri iki gihe nyuma y’aho Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa UN mu karere k’ibiyaga bigari, Huang Xia, tariki ya 17/10/2023 yatangarije akanama gashinzwe umutekano kw’Isi ko ibi bihugu bitaganiriye, bishobora kuzarwana intambara yeruye.
Xia yagize ati: “Muri Masisi na Rutshuru twabonye imirwano yubura. Ibyago by’imirwano yeruye hagati y’u Rwanda na RDC bikomeza gushinjanya gufasha imitwe yitwaje imbunda, M23 ku ruhande rumwe na FDLR ku rundi, birahari. Ukongera ingabo, nta biganiro byo ku rwego hejuru bitaziguye bibaho, ndetse n’imvugo z’urwango ziyongera ni ibimenyetso bihangayikishije tudakwiye kwirengagiza.”
RDC ishinja u Rwanda gufasha M23 no kwinjira k’u butaka bwayo, rukabihakana, ahubwo na rwo rufashinja RDC gufasha umutwe witwaje imbunda wa FDLR n’indi mitwe iwushamikiyeho, rukagaragaza ko guhabwa ubushobozi bwayo ari ikibazo ku mutekano warwo, by’umwihariko ku bice byegereye Umupaka uhuza u Rwanda na Congo.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
Babyita kwinangira🙆