Nyuma y’uko M23 ifashe ibice byinshi byo muri teritware ya Masisi na Rutsuru, ubwoba bwinshi bwatashe uboyozi bw’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Bya vuzwe ko umuyobozi w’Ingabo za RDC, mu karere ka gisirikare ka 34, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ku mugoroba w’ejo hashize, tariki ya 02/02/2024, yategetse ko abaturage baturiye Komine Karisimbi ko bakwiye kuzabataha kare umu ijima utaraba.
Ibi yabivuze mugihe k’u munsi w’ejo hashize, habaye imirwano ikaze yasize M23 y’igaruriye ibice birimo i Shasha, Gatsiro werekeza Nyanzare muri teritware ya Rutsuru, ndetse n’ahandi, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni mugihe kandi kuri uyu wa Gatanu, i Goma, muri Quartier ya Mugunga, ho muri Komine ya Karisimbi, hari harashwe igisasu kiremereye, aho cyaguye hafi n’ishuri ry’isumbuye riherereye muri iyo Quartier; nta bantu bavugwa ko bahasize ubuzima, havugwa gusa ko hakomeretse abantu batatu.
Ubuyobozi bw’Ingabo za RDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’uko icyo gisasu gitewe muri Mugunga, batangarije itangaza makuru ko icyo gisasu cyatewe na M23. Ibyo umuyobozi wa M23 Bertrand Bisimwa, yanyomoje, hubwo abishinja ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, Bisimwa ya binyomoje akoresheje urubuga rwe rwa X.
Nyuma y’uko ubwoba buteye i Goma, twegereye umwe mu barwanyi ba FARDC wo mu itsinda rya Wazalendo, maze abwira Minembwe Capital News ko Ingabo za FARDC n’abambari babo ko bashaka guhunga berekeza i Bukavu, k’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Uy’u murwanyi, yagize ati: “Ingabo za RDC n’aba bafasha kurwanya M23, bidatinze barashaka guhungira i Bukavu. Nta gushidikanya M23 izinjira i Goma, nk’u muntu winjira mu Cyumba cye.”
Uy’u murwanyi wo muri Wazalendo, yanavuze ko ihuriro ryabo na SADC ko rimaze kugaragaza intege nke, m’urugamba ba hanganyemo na M23.
Yarangije avuga ko hari gurupe ya Wazalendo ishaka kw’iyunga kuri M23, ariko yirinda kuvuga uwaba ayoboye iyo grupe.
Yagize ati: “Kubera ubunararibonye M23 ikomeje kwerekana ku rugamba, hari bamwe muri twe bashaka kubiyungaho nubwo batarabyerekana. Haricyo mutazi M23 n’abasirikare bukuri . Wibaze abantu batsinda ingabo za SADC, bagatsinda Ingabo z’u Burundi, urumva ko batazayobora igihugu! Tugomba kubayoboka.”
Bruce Bahanda.