Nyuma ya perezida w’u Burundi undi muyobozi wo hejuru muri iki gihugu yahishyuye ibindi bikaze.
Ni umuvugizi w’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Rosine Guilene Gatoni, aho yakoresheje urubuga rwe rwa x agaragaza ko igihugu cy’u Burundi ari “Umurima w’Imana.” Ndetse ashyira n’amashusho hanze yabimwe mu bihingwa, avuga ko nta handi byera cyane ku Isi atari mu gihugu cyabo, ariko ibi ntibyari ukuri kuko ayo mashusho yerekanye yafatiwe mu bindi bihugu bitari mu Burundi.
Mu busanzwe Abarundi bari bamenyereye imvugo za perezida Evariste Ndayishimiye, kuko mu minsi ishize yagiye avuga ibintu bitandukanye akabigaragaza nk’aho aba yabihishyuriwe. Hari ubwo yavuze ko “ubwato bwa Nowa” uwo dusanga muri Bibiliya, avuga ko bw’u bakiwe i Burundi ahitwa mu Giheta, ngo haza kuza umwuzure urimo umuyaga mwinshi, birangira bwa bwato cya gihuhusi ki bujanye muri Israel, maze ngo abari muri bwo bwato batangira kwitiranya inzuzi zo mu Burundi n’izo muri Israel.
Yaje kandi kongera kuvuga ko “Edeni ivugwa mu gitabo cy’Itangiriro cyo muri Bibiliya iri mu Burundi” ariko agaragaza ko impamvu abantu batabimenya ngo n’uko Imana yazanye abamalayika kuyirinda, bityo abantu bagasa na bahumye amaso ntibamenye ukuri kwabyo.
Yagize ati: “Edeni mwumva ivugwa muri Bibiriya ni igihugu cy’u Burundi, ariko impamvu abantu batabimenya n’uko Imana yayishyizemo abamalayika bo ku yirinda. Babahuma amaso ntimuhishyurirwe ukuri.”
Ni muri ubwo buryo umuvugizi wa perezida Evariste Ndayishimiye, Rosine Guilene Gatoni nawe tariki ya 10/10/2024 yakoresheje urubuga rwa x rwahoze rwitwa Twitter avuga ko u Burundi ari “Umurima w’Imana.” Igitangaje afata amashusho y’ibihingwa bine byafatiwe mu bindi bihugu agaragaza ko ari myaka yerera i Burundi, agerekaho n’ijambo rivuga ko nta handi wabisanga ku Isi usibye muri iki gihugu cyabo cy’u Burundi.
Ibyo Rosine Guilene Gatoni yagaragaje byose nta nakimwe amashusho yacyo yafatiwe mu Burundi, kuko ifoto ya mbere y’abagabo bateruye umwumbati ubasumba yafatiwe muri Kenya. Yashyizwe hanze n’umunyamakuru wo muri iki gihugu cya Kenya witwa Wavinya Mwiitu wa Muthiani, ibyo yabikoze tariki ya 12/09/2024.
Ifoto ya kabiri y’umugabo ufite imyumbati ine imusumba yafatiwe muri Tanzania. Yashyizwe hanze n’urubuga rwa New Afrika, tariki ya 1/11/2024.
Ifoto ya gatatu igaragaza Umurima wera ibihaza yafatiwe muri Malawi yashyizwe hanze n’uwitwa Brenda Sibeene, ahagana tariki ya 15/06/2024 nibwo ya yishyize hanze, icyo gihe yanatangaje ko Malawi kwari cyo gihugu cya mbere ku Isi cyera ibihaza byinshi kandi ko ku mwaka cyera amatoni agera kuri 428.724.
Urubuga rwa Pacifique Nininahazwe dukesha iy’inkuru, rwatangaje rugira ruti: “Ni iki gishobora gutuma umuvugizi wa perezida w’u Burundi abesha beneka kageni? Ubwo yageraga muri Edeini ya Ndayishimiye, ntiyahahuriye na Kayini ahitamo ku mubesha? Hari ahandi yabajije ati: “Buriya muri Ntare House n’inde uhishurirwa cyane kuruta undi?
Tubibutsa ko “Ntare House” ari perezidansi y’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, iyo benshi bazi nka Ntare Rushatsi.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.