Umuyobozi w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa gisirikare, Lt Gen Constant Ndima, yabwiye itangaza makuru ko leta ya Kigali, ariyo yamuteye kunanigwa gukora inshingano ze zo kugarura umutekano n’amahoro muri Kivu y’Amajyaruguru.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 14.05.2023, saa 10:55am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Ibi Lt Gen Ndima, yabivuze mugihe leta ya Kinshasa ishaka gukuraho urwego rwa gisirikare mukuyobora ibyo bari barise “Ibihe bidasanzwe.” President wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ubwo yashira ga Kivu y’Amajyaruguru na Ituri mu bihe bidasanzwe, byokuyobogwa nabayobozi bo ku rwego rwa gisirikare, Lt Gen Ndima na Lt Gen Luboya Johnny muri Ituri kugira ngo bagarure amahoro n’umutekano byari bimaze imyaka myinshi byarabuze, murizi ntara zibiri.
Izi ntara ziracyari mu bihe bidasanzwe kuva mukwezi kwa Gatanu umwaka wa 2021, aba basirikare baracyaziyobora ariko aho kugira ngo intego ya Tshisekedi igerweho, ibintu bikomeje kuja idobya, ndetse nk’uko raporo ya guverinoma ya RDC yabigaragaje, imitwe yitwaje intwaro ikomeje kwiyongera nokugira ingufu.
Muri ibi bihe ni na bwo abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 wari warasenyutse mu 2013, bongeye kwegura intwaro, bubura imirwano, basaba Leta ya Republika ya Demokarasi ya Congo, kubahiriza amasezerano atandukanye bagiranye.
Lt Gen Ndima, avuga ko ubutegetsi bw’a Kigali, butishimiye ishyirwaho ry’ibihe bidasanzwe mu ntara ayoboye. Aremeza ko aribyo byatumye M23 yongera kubaho mukwezi Kwa 11/ 2021 kugira ngo isubize inyuma ibyari bimaze kugerwaho mu kugarura amahoro n’umutekano.
Yagize ati: “Ibyiza byari bimaze kugerwaho byahagaritswe na Leta ya Kigali, mumwaka wa 2021. Birasobanutse: guhungabanya Igihugu ca Congo Kinshasa, bihera mu burasirazuba bw’ikigihugu, gusahura imitungo kamere yacu no guteza imvururu mu baturage binyuze muntambara.”
Hari raporo y’urwego rw’u Rwanda rushinzwe iperereza ryo hanze “NISS” bagaragaje ko ubwo M23 yuburaga imirwano, Lt Gen Ndima ari we wafashe iya mbere yitabaza byihuse umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, Pacifique Ntawunguka uzwi nka ‘Général Omega’ ngo amufashe mu ntangiriro z’umwaka wa 2022.
Muri iyi raporo ikinyamakuru Africa Intelligence yo ivuga ko har’inama yahurije hamwe Gen Ndima n’abahagarariye FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro irimo Nyatura na za Mai Mai, n’uburyo uyu Guverineri yakomeje kuvugana na yo.
Imyanzuro yafatiwemo ni yo yatumye igisirikare cya RDC cyifatanya n’iyi mitwe mu guhangana na M23.
Leta ya RDC mukwezi kwa 04/2023 yasohoye ic’egeranyo gishya ivuga ko iki gihugu kibarizwamo imitwe yitwaje intwaro, ibarigwa 266. Harimo 136 ikorera muri Kivu y’Amajyepfo na 64 iri muri Kivu y’Amajyaruguru, izindi ntara zirimo mike mike. Ikomoka imbere mu gihugu ni 252.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.