James Kabarebe yagize ijambo avuga mu muhango wo gusezerera ku mugaragaro abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo General Fred Ibingira, Kabarebe yari nu mujyanama wa Perezida Paul Kagame.
Kabarebe akaba yanavuze mu izina rya bagenzi be, yavuze ko RDF ubu ihagaze bwuma ku buryo bitera ishema abagiye mu kiruhuko.
Ni mu muhango wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 01/09/ 2023, nyuma y’umunsi umwe, bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru na Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF.
Nu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya RDF ku Kimihurura, harimo aba General bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse n’abandi bayobozi bakuru muri RDF.
General James Kabarebe wavuze mu izina rya bagenzi be, yavuze ko muri iki gihe uko RDF imeze ko ari igisirikare giteye ishema Kandi ko kizakomeza kugumana umurongo mwiza.
Yaboneyeho kandi gushimira Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, ku miyoborere ye ireba kure, yatumye urugamba rwo kubohora Igihugu rushoboka ndetse no kucyubaka.
Mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, Minisitiri w’Ingabo, Juvénal Marizamunda na we yashimiye aba bajenerali ndetse n’abandi basirikare bakuru bagiye mu kiruhuko, ku bw’umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda, ndetse no mu rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Genoside yakorerwaga Abatutsi.
Yavuze ko abasirikare bakiri mu kazi bazakomeza gukenera impanuro z’aba basirikare b’abanyabigwi bagiye mu kiruhuko, mu rugendo rwo guteza imbere Igihugu.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
Nintwari