Minisitiri w’Umutekano mugihugu c’Uburundi, Martin Niteretse, yemeje ko Gen Alain Guillaume Bunyoni, ko yahunze i Gihugu.
Yanditswe na Bruce Bahanda none Tariki 19.04.2023, saa 6:17 PM, kumasaha ya Bukavu na Bujumbura.
Kuruyu wa Gatatu Minisitiri wumutekano i Bujumbura bwana Niteretse, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, i Bujumbura aho baganira kumutekano mugihugu maze baza kumubaza ibya Gen Bunyoni .
Gusa kugeza ubu ntacyo ubushinjacyaha bw’ikigihugu buragira ico butangaza kuri Bunyoni, icyakora mbere yuko Bunyoni yeguzwa kubu Minisitiri w’intebe byavuzwe ko yaba yari mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bwa President Evariste Ndayishimiye.
Minisitiri wumutekano, yagize ati “Nibyo habaye isakwa imuhira kwa Alain Guillaume Bunyoni kuko hariho amaperereza ubutabera bwashakaga kumukoraho, ariko ntibamubonye.”
Yakomeje agira ati “Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, ubushinjacyaha bukuru bwategetse ko haba gusaka mu rugo iwe gusa barahageze baramubura. Ariko iyo dosiye iri mu butabera, nta raporo bampa, bayitanga mu bushinjacyaha bukuru.”
Ingo zasatswe ni iza Bunyoni ziherereye mu bice byiBujumbura na Rutana.
Ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko Gen Bunyoni yaciye mu Ntara ya Rutana ihana imbibi na Tanzania akaba ari ho yerekeza, ndetse aba hafi ye bavuga ko ahazi neza kuko ari ho ababyeyi be bakomoka, ndetse ngo ahafite abasirikare benshi bamufasha kugera mugihugu ca Tanzania .
Uguhunga kwa Gen Bunyoni kuravugwa mu gihe hari abandi bayobozi bakuru mu gipolisi batawe muri yombi muri iyi minsi. Barimo Col Desire Uwamahoro wayoboraga ishami rya polisi rishinzwe gukumira imvururu.
Hari kandi Col Alfred Innocent Museremu ushinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu watawe muri yombi ariko nyuma yo kubazwa akarekurwa.
Minisitiri Niteretse yemeje ko Colonel de Police Uwamahoro Désiré, nawe yahaswe ibibazo muri iri perereza.
Bibaye ari ukuri ko Gen Bunyoni yahunze, byaba bibaye nyuma y’amezi umunani akuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, yagiyeho mumwaka wa 2020.
Ni we muyobozi mukuru waba uhunze ubutegetsi bwa Evariste Ndayishimiye mu bo batangiranye kuyobora igihugu mu 2020, nyuma y’urupfu rwuwahoze ari President Pierre Nkurunziza.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.