Umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), Juvénal Munubo, yagejeje ikibazo c’ubutaka bw’igihugu cabo Abanyekongo bavuga ko bwatwawe na Uganda.
Hashize iminsi abatuye muri teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu yaruguru bavuga ko ingabo za Uganda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afrika y’iburasirazuba(EACRF) zimuye imbibi, igice c’ubutaka bwa RDC kijya muri Uganda.
Aya makuru yatanzwe bwa mbere na sosiyete sivile ikorera muri Rutshuru yatumye Depite Munubo tariki ya 28/09/ 2023 yandikira Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Republika ya Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula, amu menyesha ko iki kibazo gihangayikishije abaturage baturiye ibyo bice.
Munubo yagize ati: “Nyakubahwa Bwana Minisitiri, abantu benshi muri teritwari ya Rutshuru, intara ya Kivu y’Amajyaruguru, baravuga ko agace kamwe ko muri Groupement ya Busanza katwawe na Uganda, igihugu cy’abaturanyi.”
Yakomeje ati: “Abagize sosiyete sivili zaho n’umudepite ku rwego rw’intara, intumwa z’ubuyobozi bwa Uganda zaba zarashinze imbago hagati y’umudugudu wa Mungo uri hafi ya Bunagana n’umusozi wa Musezero. Uganda kandi yaba yarinjiye mu bilometero 3 by’ubutaka bwa Congo.”
Uyumunsi kuwa Kabiri, tariki 03/10/ 2023, Munubo yasabye ko Minisitiri Lutundula yatumizwa n’inteko ishinga amategeko, agasobanura iby’ubu butaka avuga ko bwatwawe na Uganda. Ati: “Ibi biributsa ko ari ngombwa kandi byihutirwa gutumira Minisitiri w’ububanyi n’amahanga kugira ngo asobanure ku kibazo ca Uganda yatwaye igice c’ubutaka bwa Congo.”
Ingabo za Uganda zatangiye kugenzura ibi bice byomuri teritware ya Rutshuru, nyuma y’uko zari zimaze kubishikirizwa n’umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC).
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.