Mai Mai Zero Kwine yafashwe amatekwa akaba afungiwe mu Mikenke.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 23/06/2023, saa 12:20pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuruyu wakane wokw’itariki makumyabiri nazibiri ukwezi kwa Gatandatu, uyumwaka, nibwo Mai Mai Zero Kwine yafashwe amatekwa afashwe nab’Anyamulenge, batuye muri Mikenke homuri Secteur ya Itombwe, teritware ya Mwenga, muntara ya Kivu yamajy’Epfo, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Zero Kwine, wafashwe ahar’ejo numwe muba Mai Mai bakunze kwiyita Komanda akaba ariwe wayoboraga ibitero mugace ka Secteur ya Itombwe, akaba arinawe ushinjwa ibyaha byokwica no kunyaga Inka zabo mubwoko bwa Banyamulenge.
Umunyamulenge Karangwa Easton, wo mu Mikenke, uheruka kwicwa tariki 20/06/2023, byemejwe ko yishwe arashwe na Mai Mai Zero Kwine.
Amakuru yizewe agera Kuri Minembwe Capital News, nuko Zero Kwine yafashwe kumunsi w’ejo hashize, ubwo abantu bari berekeje kwisoko ya Kane. Harigihe cyisaha zirindwi zamanwa kumasaha ya Bukavu na Minembwe. Uyu Mai Mai yafashwe ariwenyine ariko bikanemezwa ko asanzwe agira igikundi cye akunze kujana gukora amabi.
Bikavugwa ko yaramaze guhisha imbunda ye mugisambu hafi y’inkambi ya Mikenke ashaka nawe kwerekeza kwisoko ya Kane, nkuko ayamakuru twayahawe nabamwe baturiye aka gace ka Mikenke.
Amaze gufatwa nabaturage kuko bari basanze bamuzi ko ari Mai Mai ndetse bamuziho ubwicanyi yashikirijwe ingabo za FARDC zikorera mubicye bya Mikenke. Ni Kambi yagisirikare iyobowe na Colonel John.
Kurubu Mai Mai wiyita Komanda Zero Kwine akaba afungiwe mu Mikenke.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
Ntamwana uregwa kuri se ugira icyo aba. Ahubwo ngo: ushaka abanzi babiri arega umwana kuri se.