Umuryango wabibumbye (L’ONI), wasohoye icigeranyo gisha ugaragaza ko uhangayikishijwe numutekano muke ukomeje kuba mubi muburasirazuba bwa Republika iharanira democrasi ya Congo (RDC).
Izimpuguke za L’ONI nicegeranyo zasohoye cuyumwaka wa 2023 cangwa se rapport yigihembwe cambere yumwaka wa 2023.
Muriyi Rapport bagaragaje ko kuva mumwaka wa 2022 ukwezi kwa 12 kugeza uyumunsi hamaze kwicwa abantu 700, aba ngo bishwe nimitwe yitwaje intwaro ariyo ADF, CODECO nindi.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres yagaragaje ko ahangayikishijwe no kuba ikibazo cy’umutekano muke muri RDC kigenda kirushaho gufata indi ntera aho gukemuka.
Ati “Ikibazo cy’umutekano muke cyagiye kirushaho gufata indi ntera mu ntara zitatu ziri mu Burasirazuba bwa Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo kikagendana n’ukwiyongera kw’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorerwa abasivile.”
Antonio Guterres yagaragaje ko igiteye impungenge ari uko wagira ngo mu Burasirazuba bwa Congo nta buyobozi buhaba kuko hari abaturage 628 bishwe nk’igihano bahawe n’imitwe y’iterabwoba kubera ibyaha bitandukanye yabashinjaga.
Ikindi kibazo kigaragazwa n’iyi raporo ya Loni ni ikijyanye n’imvugo z’rwango ku baturage ba Congo bavuga Ikinyarwanda zikomeje gufata indi ntera.
Loni igaragaza ko umuzi w’ubu bugizi bwa nabi n’urwango rushingiye ku moko byenyegejwe cyane muri Congo Kinshasa n’abasize bakoze Genoside mu Rwanda, bagiye muri icyo gihugu bakarema imitwe ishingiye ku ngengabitekerezo ya Genoside nka FDLR.
Igikomeje gutera impungenge ni uburyo ntawe urahanirwa ubwicanyi bukorerwa Abatutsi b’abanye-Congo, imvugo z’urwango n’ibindi bikorwa bishobora gukururira akaga iki gihugu ca Republika iharanira democrasi ya Congo.
Umunyamabanga wa Loni Antonio Guterres yagaragaje ko iki kibazo cyarushijeho gukora ubwo M23 yuburaga imirwano ndetse umwuka mubi ukongera kuvuka hagati ya Kigali na Kinshasa.
Yashimangiye ko ahangayikishijwe no kutumvikana kw’ibi bihugu by’ibituranyi, asaba impande bireba gushyira imbaraga mu biganiro by’amahoro.
Ati “Mpangayikishijwe kandi n’umwuka mubi ukomeje kuzamuka hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda. Ndashishikariza impande zombi gukemura ibibazo zifitanye binyuze mu biganiro n’uburyo buhari bwo guhosha amakimbirane.”
Umwuka mubi uri hagati y’ibi bihugu byombi uterwa ahanini no kuba Leta ya Congo ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, mu gihe rwo rubihakana ahubwo rukavuga ko ibyo abayobozi b’iki gihugu bakora ari ukwihunza inshingano bagashakira ikibazo aho kitari, ibintu byagiye binashimangirwa n’abandi bayobozi batandukanye barimo na President w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.
U Rwanda rushinja Congo Kinshasa gukorana n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Genoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.