Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zasabye leta y’u Rwanda guhagarika guha ubufasha M23, no kuvana Ingabo zabo bavuga ko ziba muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ubu busabe Amerika yabusabye binyuze kuri ambasaderi wayo uri i Kinshasa k’umurwa mukuru w’i Gihugu cya RDC, aho nawe yasohoye itangazo, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 05/02/2024. N’i tangazo rivuga ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zo zigishize imbere gahunda yo gukorana n’abafatanya bikorwa babo bo mu karere, kugira ngo urugomo rukomeje kwiyongera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ruhagarare.
Amerika isaba imitwe y’itwaje imbunda yose mu Burasirazuba bwa RDC ko yahagarika imirwano no kurambika intwaro hasi, by’u mwihariko bavuga M23.
Ir’itangazo rya Ambasade y’Amerika i Kinshasa, rikomeza rivuga ko risaba u Rwanda guhagarika gutera inkunga umutwe wa M23 no kuvana Ingabo zabo vuba nabwangu k’ubutaka bwa RDC.
Iyi Ambasade y’Amerika ikemeza ko nta kindi u Rwanda ruha M23 atari uguhungabanya umutekano wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nk’uko iryo tangazo ri bivuga.
Ik’i gihugu cy’igihangange cya leta Zunze Ubumwe z’Amerika, gishinja u Rwanda gufasha M23 mugihe u butegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi nabwo bushinja Amerika kuba inyuma y’u Rwanda mu gushigikira M23.
RDC yakunze kubivuga ko Amerika ifite inyungu ikura muri RDC, bityo rero bakayishinja kuba inyuma ya M23.
Amerika isohoye ir’itangazo rigufi mugihe imirwano yongeye gukomera aho ndetse M23 ivugwaho kuzenguruka u Mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni mugihe n’ubu ingabo zo k’uruhande rwa leta ya Kinshasa zikomeje guhunga zerekeza mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Ibyo u Rwanda rishinjwa rwagiye rubitera utwatsi hubwo bagashinja ubutegetsi bwa Kinshasa gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze Genocide mu Rwanda, mu mwaka w ‘1994.
Bruce Bahanda.