President wa Republika ya democrasi ya Congo (RDC), yabwiye President w’Ubusuwisi ko Igihugu c’Urwanda arintandaro yimibabaro Congo ifite.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 13.04.2023, saa 1:20 PM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
President w’Igihugu c’Ubusuwisi, Alain Berset yageze mugihugu ca Repubulika ya demukarasi ya Congo, yakirwa na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu ca Congo Kinshasa bwana Michel Sama Lukonde.
President Berset yajyanye muri Republika ya democrasi ya Congo (RDC) imfashanyo igihugu cye gishaka guha Abanyekongo bahunze imirwano yakomeje guca ibintu muburasirazuba bwa Congo Kinshasa ihuza ingabo z’iki gihugu n’umutwe winyeshamba wa M23.
Uyu Mukuru w’igihugu yageze i Kinshasa mu gihe President Félix Antoine Tshisekedi, yari mu ruzinduko muri Angola, ariko ibiro bye bivuga ko kuri uyu wa 13.04. 2023 barahura, baganire kuri iki kibazo.
Ibiro bya President wa Republika ya democrasi ya Congo, bivuga ko ikibazo cyo guhunga kw’aba Banyekongo u Busuwisi bugiye guha imfashanyo cyatewe n’ubushotoranyi buva muri leta ya Kigali, aho byashimangiye ibirego iyi Leta imaze igihe itanga by’uko Kigali ifasha umutwe wa M23 mu buryo bw’ibikoresho no kuyiha ingabo ziyifasha.
Kigali yo isanzwe ihakana ndetse ikanatera utwatsi ibirego bya Leta ya Kinshasa, Kigali igasobanura ko nta ho ruhurira n’abarwanyi ba M23 kuko ari Abanyekongo, kandi ko kubaho k’uyu mutwe witwaje intwaro ari ingaruka z’imiyoborere mibi yaranze iki gihugu cya Congo Kinshasa.
Umwuka mubi hagati ya Kigali na Kinshasa watangiye kuzamo agatotsi mugihe Kinshasa yatangiye gushinja Kigali gutera inkunga M23, ibyo Kigali yakomeje guhakana ikindi nuko rimwe narimwe ingabo za Republika ya democrasi ya Congo zasimbaga imipaka ihuza Ibihugu byombi hakaviramo guteza umutekano muke kubihugu byombi.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
Turabashimiye kutugezaho ayamakuru.