Leta ya Cameroun yavuze uko ubuzima bwa perezida Paul Biya buhagaze muri iki gihe byari byavuzwe ko yitabye Imana.
Bikubiye mu itangazo Guverinoma ya Cameroun cyashize hanze ku gicamunsi cyo ku wa gatatu tariki ya 09/10/2024, aho rigaragaza ko uyu munyacyubahiro ubuzima bwe buhagaze neza, nyuma y’iminsi ingana n’ukwezi atagaragara mu ruhame.
Ni itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya perezida wa Cameroun, iri tangazo ritangira rigira riti: “Biya ameze neza, hubwo turamaganira kure abakunze gushyira akarimi kabo hejuru bagatangaza ibyo badafitiye ibihamya.”
Iri tangazo rigiye hanze mu gihe abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu cya Cameroun, hamwe n’amashirahamwe y’abikorera ku giti cyabo, bari bamaze iminsi babaza uko ubuzima bwa Paul Biya bwifashe muri iki gihe. Ndetse ku wa Kabiri w’iki Cyumweru hari amakuru yagiye hanze avuga ko uyu mugabo yitabye Imana, ariko ntibyari ukuri nk’uko Leta ya Cameroun ikomeje ku bivuga.
Iri ndi tangazo umuvugizi wa Leta ya Cameroun René Sadi aheruka gushyira ahagaragara ryavuga ko Biya ari gusubira mu gihugu mu minsi mike irimbere. Aha yari yimye agaciro abavuga ko ubuzima bwa Biya bumeze nabi.
Paul Biya amaze imyaka 42 ku ngoma muri Cameroun, ni nawe perezida wa mbere ufite myaka ikuze mu bandi bakuru b’ibihugu byo ku mu gabane wa Afrika, ndetse kandi akaba n’uwakabiri umaze igihe kirekire ku butegetsi, nyuma ya Teodoro Obeang Nguema wo mu gihugu cya Guinée.
Biya iki gihugu ayoboye cya Cameroun cyakunze kuba mu muryane wabadashaka ubutegetsi bwe, ukaba umaze kugwamo abantu barenga 6000 mu majyepfo y’iki gihugu.
MCN.