Igihugu ca Afrika y’Epfo cyahamagaje abasirikare babo umunani(8), bashinjwa imyifatire mibi yo kujya mu buraya mugihe bari mubutumwa bw’amahoro M’uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Bariya basirikare umunani (8) bari mu butumwa bwa MONUSCO mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Mu cyumweru gishize hatanzwe amakuru ko hafashe ingamba zirimo kubahagarika no kubafunga mu gihe harimo gukorwa iperereza.
Stéphane Dujarric, umuvugizi w’umunyamabanga mukuru wa L’ONI, mu cyumweru gishize yatangaje ko abo basirikare “mu gihe cy’amasaha y’umukwabu bagiye mu kabari kazwiho kuba ahantu hakorerwa uburaya” hafi y’umujyi wa Beni.
Yongeyeho ko abapolisi bo muri ubu butumwa bageze ahabereye ibyo “basanga aribyo ariko bagakangwa n’abagize izo ngabo”, ubwo bari bagiye guta muri yombi abashinjwa ibyo byaha.
Dujarric yavuze ko iperereza ryatangiye kuri abo basirikare bashinjwe kurenga ku mategeko ngengamyitwarire y’abasirikare bari mu butumwa bwa L’ONI.
Mu itangazo, igisirikare ca Afrika y’Epfo(SANDF) basohoye kuriki Cyumweru tariki 15/10/2023, bavuze ko “Kubera uburemere bw’ibyo birego, SANDF yafashe icyemezo cyo kugarura muri Afrika y’Epfo abo basirikare bavugwa gusubiza ibibazo kuri ibi birego no kuvuga ibyabaye.”
Gusa iki gisirikare cyavuze ko L’ONI yarenze ku mabwiriza yo gutangaza ibirego nk’ibi, ntihite ibimenyesha abategetsi ba Afrika y’Epfo ahubwo “bakabimenyera mu binyamakuru”.
Afrika y’Epfo ifite abasirikare barenga 1,000 mu butumwa bwa MONUSCO, ni iya gatanu mu kugirayo ingabo nyinshi inyuma y’Ubuhinde, Pakistan, Bangladesh na Nepal.
Abasirikare ba MONUSCO na mbere hose bagiye bavugwaho ibirego by’imyifatire mibi ijyanye n’imibonano mpuzabitsina.
Mu mwaka w’2017, abasirikare batanu bayo barezwe imyifatire idahwitse nk’iyo, aho umwe muri bo yashinjwe gutera inda umwana w’umunye-kongo utarageza imyaka y’ubukure.
Congo imaze igihe isaba “kwihutisha” kuvana izi ngabo muri iki gihugu ngo bitarenze m’ukwezi kwa (12) uyu mwaka, aho zishinjwa kunanirwa guhagarika imitwe y’itwaje imbunda nokutagarura umutekano, mu myaka irenga 25 zimaze muriki gihugu ca Republika ya Demokorasi ya Congo.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.