Hari amakuru amaze Kumenyekana kwisoko ya MCN, avuga ko ibihugu bigize umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afrika y’Amajyepfo SADC, avuga ko bitari kuvuga rumwe ku cyemezo giheruka kwemezwa cyo kohereza Ingabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 12.05.2023. Saa 7:30pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuruyu wa Mbere tariki 08.05.2023, ni bwo abagize SADC bafashe umwanzuro wo kohereza Muburasirazuba bwa RDC, ingabo zogufasha leta ya Kinshasa kugarukana amahoro muriki gihugu.
Ni umwanzuro wafatiwe mu nama yabereye i Windhoek mu murwa mukuru wa Namibie.
Iyo nama yarimo President Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Hague Geingob wa Namibie, Cyril Ramaphosa wa Afrika y’Epfo na Félix Antoine Tshisekedi, wa Republika ya Demokarasi ya Congo ari na we uyoboye uyu muryango. Ibihugu bindi 12, byari byohereje ababihagararira ku rwego rwa ba Minisitiri na ba Ambasaderi.
Isoko ya MCN, itara amakuru ivuga ko uyu muryango wa Sadc, wemeye kohereza Ingabo Muburasirazuba bwa RDC, nyuma yuko babisabishijwe inshuro ninshi ubutitsa na President Tshisekedi.
Umukuru w’Igihugu cya RDC, yabisabye mugihe yaramaze kunenga Ingabo za EAC ziri mubutumwa bwa mahoro muri Congo ubwo yari i Gaborone muri Botswana, avuga ko ingabo za EACRF, ntacyo zigeze zifasha igihugu cye ngo cyikize imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu burasirazuba bw’icyo gihugu, harimo na M23.
Ibikandi yabivuze mugihe ingabo za EACRF zari zanze icyifuzo cya leta ya Kinshasa cyo gushora intambara ngo zihangane n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23, izingabo zavuze ko kurwana na M23 bitari mumasezerano ya EAC.
Ibi byatumye President Tshisekedi, avuga ko ingabo za EACRF zishobora kuva mu gihugu cye bitarenze mu kwezi gutaha kwa gatandatu (6). Ibi yabivuze yiringiye neza ko ingabo za SADC zizinjira kubutaka bwe bivugwa zo zizaba zizanywe no kurwana na M23.
Nkuko amakuru abivuga avuga ko ibihugu bigize SADC bitavuga rumwe ku mwanzuro byasinye wo kohereza Ingabo muri Republika ya Democrasi ya Congo, kutavuga rumwe byaje nyuma yogusinya uyumwanzuro.
SADC yemereye Congo ko izayiha Ingabo zo kuyifasha kurwanya M23, ntihigeze hatangazwa igihe izi ngabo zizoherezwa, uko zizaba zingana ndetse n’igihe zigomba kumara ku butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
ikindi kitatangajwe nibijanye nubushobozi bwamafaranga izingabo zizakoresha igihe bazaba bari mubutumwa bwo kugarukana amahoro muriki gihugu ca RDC.
Ibi biri mu bituma ibihugu bigize SADC bigenda biguru ntege mu gushyira mu bikorwa ibyo abakuru babyo bemereye leta ya Kinshasa.
Harandi makuru atangwa nabamwe bagize SADC ko Igihugu cya Namibie ari cyo cyonyine cyemereye Tshisekedi kumuha Ubufasha bwi’ngabo .
Angola iri mu bihugu 16 bigize uyu muryango ku ruhande rwayo ivuga ko itazatanga Ingabo zayo muri Brigade y’iza SADC zizajya muri Congo; ko ahubwo yo yifuza gukomeza inshingano isanganywe zo kuba umuhuza mu bibazo bya Congo.
Mubihugu bidashigikiye kohereza ingabo zabo muri RDC, harimo Botswana na Zimbabwe naho Tanzania, Afrika y’Epfo na Malawi byifuza kwifashisha Ingabo bisanganywe muri RDC ziri muri MONUSCO, aho bivugwa ko zageze muriki gihugu mumwaka wa 2013.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.