Ingabo za M23 zatangaje ko wemeye guhagarika imirwano kuri uyu wa Kabiri nk’uko byasabwe na Président wub’Ufaransa Emmanuel Macron, ariko uvuga ko nugabwaho ibitero uzirwanaho.
Uyu mutwe umaze igihe uhanganye n’Ingabo za Leta ya Congo (FARDC), ndetse ukomeje kwigarurira uduce twinshi turi mu nkengero z’Umujyi wa Goma.
Président Macron aheruka muri RDC mu cyumweru gishize, anagira ikiganiro na Perezida Felix Tshisekedi.
Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, Macron yasabye Republika iharanira democrasi ya Congo kudakomeza gushakira ahandi ibisubizo ibibazo byayo.
Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yavugiye kuri Al Jazeera ko ubwabo baheruka gusinya itangazo bemera guhagarika imirwano kumunsi umwe ukwezi kwa Kane(4) umwaka wa 2022, ndetse muri uyu mwaka bahaye Ingabo za EAC ibirindiro bya Kibumba na Rumangabo.
Ati “Twarabikoze muri Kibumba, twarabikoze muri Rumangabo, icyo ni ikimenyetso cy’uko twifuza amahoro. Ariko nta kintu na kimwe leta ya RDC yakoze, ibyo ikora gusa ni ugukorana n’abantu bakoze Genoside Murwanda, ndetse n’a barwanyi ba Mai Mai, babaha intwaro ngo bagabe ibitero kuri M23.”
Yavuze ko ibyo bitero binagirwamo uruhare n’indege, bikagwamo abaturage benshi ku buryo bigaragara ko RDC idashaka amahoro.
Mu gihe M23 yavugaga ko yemeje guhagarika imirwano, Lawrence Kanyuka yavuze ko Ingabo za Leta zahise zibagabaho ibitero.
Yanditse kuri Twitter ye agira ati: “Mbere y’umunsi wo guhagarika imirwano, Ihuriro ryabasirikare ba Leta ya Kishasa, FARDC, FDLR, NYATURA, APCLS, PARECO, NDC-R, MAI-MAI n’abacancuro bahisemo kurenga ku mbaraga z’abayobozi b’akarere, bagaba ibitero ku birindiro byose bya M23. Imirwano irakomeje…”
Ku wa Gatandatu nibwo u Burundi bwohereje abasirikare 100 mu Ngabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Busasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, EACRF.
Umunyamabanga mukuru wa EAC, Dr. Peter Mutuku Mathuki, mu itangazo yasohoye yavuze ko “Ibihugu byibinyamuryango byose bya EAC bizatanga Ingabo bizazohereza mu gihe cyemeranyijweho.”
Ni icyemezo gishigiye ku myanzuro y’inama yabaye kuminsi 9 zukwagatatu umwaka wa 2023, i Nairobi muri Kenya.
Inama yo mukwezi Kwa kabiri yayobowe n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen Prime Niyongabo, igendeye ku y’abakuru b’ibihugu bya EAC, yasabye impande zihanganye muri RDC guhagarika imirwano, imitwe yose yitwaje intwaro ikamanika amaboko.
Iyo nama yemeje ko umutwe wa M23 ugomba kuva mu birindiro wafashe, hagati yiminsi 28 zukwakabiri na 10 zukwagatatu umwaka wa 2023 ikava mu bice bya Kibumba, Rumangabo, Karenga Kilorirwe na Kitchanga hagati yiminsi 13- 20 zukwagatatu mu bice bya Kishishe, Bambo, Kazaroho, Tongo na Mabenga, naho hagati ya 23-30 zukwagatatu, M23 ikava mu bice bya Rutshuru, Kiwanja na Bunagana.
Iyo nama ni nayo yemeje uduce tuzoherezwamo ingabo za EACRF, aho Ingabo z’u Burundi zigomba kujya mu bice bya Sake, Kilorirwe, Kitchanga, iza Kenya zigakorera muri Kibumba, Rumangabo, Tongo, Bwiza na Kishishe.
Ni mu gihe Ingabo za Sudani y’Epfo zigomba kujya mu duce twa Rumagabo zigakorana n’iza Kenya, naho Ingabo za Uganda zikajya muri Bunagana, Kiwanja, Rutshuru na Mabenga.
Ku rundi ruhande, hari impungenge ko uduce Ingabo z’u Burundi zigomba gukoreramo tukirimo M23, uretse utwa Kibumba na Rumangabo yamaze gusohokamo.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.